Ibijya gushya birashyuha, byari byitezwe ko imiryango y'ahari kubera igitaramo yari kuba ifunguye saa kumi nebyiri z’umugoroba (18:00) igitaramo kigatangira saa mbili, abafana bari bamaze kumenyeshwa iyi gahunda saa kumi nebyiri bari bamaze kuhagera biganjemo abanyamahanga benshi dore ko abenshi bari abazungu bazwiho kubahiriza igihe.
Nubwo bahageze kare ariko ntibigeze bemererwa kwinjira ahari kubera igitaramo ahubwo basabwe kuguma hanze kugeza saa mbili zibura mike, ubwo abantu bishyuye amafaranga yabo bemererwaga kwinjira. Nyuma y’isaha irenga abahageze kare babuze icyo bakora hanze nubwo abifite byabasabaga kuba bigurira icyo kunywa no kurya mu gihe bategereje gukingurirwa imiryango. Nubwo basabwaga kwihangana ariko umwuka ntiwari mwiza cyane mu bafana bari bahejejwe hanze y’umuryango.
Si abafana bahuye n’akaga gusa kuko itangazamakuru ryo byari agahomamunwa, dore ko abanyamakuru bahageze ku isaha yatangajwe, bagiye gukurikirana iby’iki gitaramo ngo babimenyeshe abanyarwanda batashoboye kuhigerera. Abanyamakuru bakihagera bakiriwe n'abasore b'ibigango bari bateguwe ngo babuze abanyamakuru gufotora abantu bahejejwe hanze mbere y'uko igitaramo gitangira.
Usibye ariko ibyo no mu gitaramo abanyamakuru basabwe ko bafotora iminota ihwanye n'igihe indirimbo ebyiri gusa uyu muhanzikazi yari kuririmba ubundi bakazinga ibyuma bifata amashusho n'amafoto bagahita bataha, abanyamakuru bagize ngo ni ukwivigira barabikora indirimbo ya kabiri yagiye kurangira ba basore b’ibigango bahita babashushubikanya babasaba kuzinga ibyuma byabo bagasohoka dore ko iminota bari bahawe yari irangiye.
REBA AMAFOTO:
Abafana bakigera muri Marriot ahagombaga kubera igitaramo basanze hafunze
Ab'inkwakuzi bahise batangira gushaka icyo kunywa no kurya nyuma yuko basanze urugi rukinze kandi amasaha yageze
Nubwo gufotora byabaga bigoye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabashije gufata ifoto yaba bantu bahagaze imbere y'urugi
Abafana bari benshi bamaze guhabwa umwanya wo kwinjira
Charly na Nina bari mu bitabiriye
Deo Munyakazi acurangira abitabiriye iki gitaramo
Joss Stone umwongerezakazi wigeze no gutwara Grammy Awards yaraye ataramiye abatuye i Kigali
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com