RFL
Kigali

Amerika: Bienvenue Kayira yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ni we umara irungu’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/05/2017 9:04
0


Umuhanzi nyarwanda Bienvenue Kayira ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ni we umara irungu’ivuga uburyo Imana ari inyembabazi.



Bienvenue Kayira yatangiye kuririmba cyera atangirira mu ishuri ryo ku Cyumweru icyo gihe akaba yari afite imyaka 15 y’amavuko. Kuririmba yarabikomeje, nyuma aza gutangira kwandika indirimbo ze bwite. Kugeza n’ubu kuririmba arabikomeje akaba abikorana umutima ukunze atabihatiwe nkuko yabitangarije Inyarwanda.com.

Abajijwe inzozi afite mu muziki we, Bienvenue Kayira yagize ati: "Inzozi mfite ni ukubwira abantu ko hari Imana ikora ibirenze ibyo twibwira nk’uko indirimbo yanjye imwe ivuga ngo nisanze mu rukundo rwayo ntacyo nari kuzakora ngo nemererwe nayo,..Ni muri ubwo buryo rero nanjye ndirimba kuko narabihamagariwe ndetse ni byo naremewe, naremewe guhimbaza Imana, kuvuga ububasha bwayo kugira ngo abatabizi babimenye ko hari Imana mu ijuru."

REBA HANO 'NI WE UMARA IRUNGU' YA BIENVENUE KAYIRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND