Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali aracyashidikanya ku kuntu ikipe abereye umutoza yatakaje amanota atatu mu gihe kitarenze iminota itanu ubwo yatsindwaga na Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru.
Nyuma y’uyu mukino Nshimiyimana yasabye abanyamakuru ko bazagenda mu bitangazamakuru byabo bitandukanye bakavuga uko babonye umukino cyane cyane bakavuga uko babonye igitego cya mbere kuko we atabasha kubivugaho kuko nta burenganzira abifiteho.Gusa agasoza kuri iyi ngingo avuga ko atiyumvisha ukuntu ikipe itakaza amanota atatu mu minota itanu. Yagize ati:
Ni mwebwe (abanyamakuru) mugomba kugira icyo mubivugaho, njyewe (Eric) mvuze naba ntandukiriye ariko mwebwe mufite uburenganzira kuko mushobora kuvuga ku musifuzi, ibyabaye niba ari byo bikagaragara.Niba aribyo niba atari byo bikagaragara.Njyewe ndahita ntaha (mu rugo) nta hantu nshobora kubivuga (uko byagenze).Mwebwe musesengure bigendanye nuko mwabonye umukino n’icyatumye mu byukuri mu minota itanu (5) AS Kigali itakaza amanota atatu.Ese kuki yatsinzwe? Byari byo?.Gusa twe mu butoza hari amategeko tuba dufite amasomo macye mu gusifura.Iyo habayeho gukorwaho gato umuzamu yari ku mupira hejuru, bagomba gusifura mu rwego rwo kumukingira. Eric Nshimiyimana
Eric Nshimiyimana aganira n'abanyamakuru ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda AS Kigali ibitego 2-0
Uyu mutoza urambye mu mupira w’amaguru mu Rwanda kuko yanawukinnye akanakinira ikipe y’igihugu Amavubi, nubwo ataratwara igikombe na kimwe nk’umutoza, akomeza avuga ko mu mu kibuga haba harimo ingingo eshatu zishobora gutuma ikipe itsindwa, kunganya no gutsinda mu gihe imwe muri izo ngingo yaganje izindi.
“Mu mupira w’amaguru haba harimo ingingo eshatu.Hari abakinnyi, hari umutoza hariho n’umusifuzi uba wubakiweho umukino.Muri izo nce zose buri muntu aba afite uruhare rwe rw’uko muza gutsinda no gutsindwa.Hari igihe ari abakinnyi bawe (umutoza) bashobora kugutsindisha, ugatsindwa umukino kubera bo, hari igihe n’umutoza akora amakosa agatsindwa.Hari igihe n’umusifuzi …nabyo bibaho ntabwo ari uyu wa mbere (umusifuzi Ishimwe Samuel) ushobora gutuma utakaza umukino.Ariko kuri njyewe (Eric) ndabyakiriye”.
Nubwo Nshimiyimana avuga ko yakiriye gutsindwa, aragaruka akavuga ko mu minota batsindiweho igitego cya mbere yari yatangiye kwizera ko amakipe yombi ari bugwe miswi. “Umukino urangiye dutsinzwe.Nabura wabonaga ko amakipe ashobora kunganya ariko ntabwo umusaruro w’ibitego 2-0 nta muntu wayibaraga mwese nkuko mwabibonaga.Byakabaye ku makosa y’abakinnyi ariko urabona ko …Igitego cya mbere ntabwo nakivugaho byinshi.Iyo umaze kuvuga igitego cyiba kinjiye nta kintu wakivugaho”.
UMVA HANO ERIC NSHIMIYIMANA AVUGA IBI YATANGAJE BYOSE
Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, ikipe ya AS Kigali yahise igumana amanota atatu yakuye kuri FC Marines ubwo yayitsindaga ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona dore ko umukino w’umunsi wa mbere iyi kipe y’umujyi wa Kigali yari yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0, umukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali tariki 16 Ukwakira 2016.
Aha Eric Nshimiyimana yabaza umusifuzi ibintu ari kumukorera mu mukino
Nyuma y'umukino Eric yerekaga abasifuzi ko ibyo bakoze batarebye neza
Eric Nshimiyimana yari umwe mu bantu bajyaga mu kibuga guhosha intambara yari irimo
Ni umukino Ndoli Jean Claude (usubiza umugeri inyuma) atigeze yumvikana n'abasifuzi
TANGA IGITECYEREZO