RFL
Kigali

Bimwe mu by’ingenzi inshuti yawe magara yagakwiye kuba ifite

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/10/2016 11:18
3


Muri kamere muntu, biba ari ngombwa kugira umuntu wo kuvugisha, uwo ubwira uko wumva umerewe, yaba mu byiza cyangwa mu bibi. Iyo ugize umuntu nk’uwo mu buzima ushobora kwizera muri byose, nta kiza nka byo, iyo ugize inshuti ikaguhemukira birababaza.



Hari impamvu nyinshi zihuza abantu bakaba inshuti ariko hari n’impamvu nyinshi zishobora gutuma ubucuti busenyuka cyangwa bugakomera bukabyara ikindi kirenze kuba inshuti isanzwe, ni hahandi wumva bavuga ngo inshuti magara ya runaka. Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku bintu by’ingenzi inshuti nyanshuti ya yindi wakwita magara yagakwiye kuba yujuje.

1. Gutega amatwi

Inshuti nya nshuti igutega amatwi, kabone n’ubwo ibyo waba uri kuvuga bitayishimishije, irihangana ikagutega amatwi, wenda nyuma ikabona kukubwira ko ibyo wavugaga Atari byiza cyangwa birambiranye, ariko inshuti nziza igutiza amatwi igihe ukeneye kugira ibyo uyibwira uko byaba bimeze kose. Niba ufite inshuti, haranira kuyitega amatwi, uzaba uteye intambwe ikomeye mu guhinduka inshuti nziza.

2. Inshuti nziza iharanira kukumenya neza no kutagucira imanza

Kimwe mu bishobora kukugaragariza ko umuntu ari inshuti nziza, ni uburyo agerageza kukumenya, bitavuze ko uwo mumenyanye wese agomba guhita yinjira mu buzima bwawe, ariko inshuti mumaranye igihe runaka, igerageza kumenya ibigushimisha, ibikubabaza, ibikurakaza, icyo ukora iyo urakaye cyangwa ubabaye, iyo ibyo byose inshuti yawe imaze kubimenya, ntigucira imanza igihe waguye mu ikosa.

3. Aragushyigikira muri byose

Inshuti magara igerageza uko ishoboye ikagushyigikira mu gihe ubukeneye, iyo abandi bakuvuga nabi, inshuti yawe igerageza kukuba hafi ndetse yo ikabanyomoza igihe ukozwe n’isoni nayo iba yumva biyiriho. Iyo mugiranye ikibazo, aharanira ko gikemuka ndetse ahora ashaka ubwiyunge.

4. Yubaha ibyemezo ufata

Mu gihe ufashe ibyemezo, inshuti nya nshuti arabyumva ndetse igihe wumva ntacyo ushaka kubihinduraho ntaguhatiririza, arakureka ukabikora uko ubyumva kandi igihe ibyemezo wafashe bikugarutse yarakubujije ntaguciraho iteka ahubwo akomeza kukuba hafi akagufasha gushaka indi nzira.

5. Ibyishimo igihe muri kumwe

Usanga inshuti yawe ishimishwa no kuba muri kumwe, n’iyo nta kiganiro mwaba mufite, ishimishwa no kugirana ibihe nawe, mugatembera, kurebana filime cyangwa ibindi bibahuza

6. Arakwihanganira

Inshuti magara irakwihanganira iyo hari uburyo uyikomerekejemo cyangwa iyo hari ibintu ukora bimubangamira cyangwa bibangamira abandi.

7. Akubonera umwanya igihe umukeneye

Inshuti yawe iyo ufite ikibazo ushaka kuyibwira, igerageza kubona umwanya, ntijya ikwima umwanya na rimwe, uhora uri ingenzi mu buzima bwayo

8. Yishimira intambwe utera mu buzima

Niba ufite inshuti idashobora kwishimira ibyiza ugeraho mu buzima, iyo si inshuti magara, inshuti nya nshuti irishima iyo hari byo wagezeho bikomeye cyangwa byahoze mu nzozi zawe

9. Azi kubika amabanga, na ya yandi mato

Bimwe mu biranga inshuti nziza harimo no kuba izi kubika amabanga yawe, si wa muntu ubwira ikintu ejo ngo ugisange ahandi, kuko uko abika amabanga ye bwite ni nako aba yumva afite inshingano yo kubika ayawe.

10. Akubwira byose, akugira inama kandi ntajya akuvuga nabi

Ikindi gikomeye mu bucuti, ni ukwisanzuranaho. Inshuti magara ikubwira byose nta na kimwe isize inyuma kuko iba ikwizera izi ko uri bubike ibanga kandi iba iziko uri buyumve, inshuti kandi ikubwiza ukuri muri byose, ikanakugira inama kabone n’ubwo zaba zikakaye, ikindi ni uko inshuti magara niyo yaba ikuziho ikintu kibi cyangwa giteye umugayo idashobora kubihingutsa mu bandi bantu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • triphose4 years ago
    nkiyonshuti kuboneka ntibyoroshye ahubwowakoriki kugiranguyibone
  • triphose4 years ago
    nkiyonshuti kuboneka ntibyoroshye ahubwowakoriki kugiranguyibone
  • FABRISE4 years ago
    NIBYIZA





Inyarwanda BACKGROUND