RFL
Kigali

Igikombe cya mbere cy’umukino Boneza Ball watangijwe n'umunyarwanda cyatanzwe ku munsi w’amahoro

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:22/09/2016 10:13
0


Ni kunshuro ya mbere umukino Boneza Ball wahimbiwe mu Rwanda ugahimbwa n’umunyarwanda utegura amarushanwa akomeye, yateguwe hagamijwe kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’amahoro ku Isi, aho mu karere karusizi bahisemo gukoresha uyu mukino ku isonga mu rwego rwo gukomeza kurushaho kuwushyigikira no ku wumenyekanisha.



Aya marushanwa yateguwe ashingiye ku munsi ngarukamwaka wahariwe amahoro ku isi, uba ku italiki ya 21 Nzeli. Kuri iyi tariki mu Karere ka Rusizi hateguwe uyu mukino wateguwe na Komite ishinzwe kubungabunga umukino wa Boneza Ball, ihagarariwe na Ngirinshuti Jonas ari nawe wahimbye uwo mukino. Iyo komite yateguye iryo rushanwa ku bufatanye n'umuryango nterankunga wa Rwanda Aid na Association de siporo scolaire de Rusizi.

Abayobozi batandukanye bihera ijisho uyu mukino

Nibwo hateguwe amarushanwa yahuje amakipe atandukanye akina uyu mukino mu Karere ka Rusizi, aho nyuma y’amarushanwa yari amaze igihe aba ku makipe yo muri aka karere harimo High Speed Boneza Ball Club na Rusizi United Boneza Ball Club, arizo zaje kugera ku mukino wa nyuma.

Umukino wahuzaga Rusizi United BOBC na High Speed BOBC wari ishiraniro

Izi kipe zasusurukije urubyiruko n’abaturage batandukanye bari bahuriye ku kigo cy’ Urubyiruko cy’Akarere ka Rusizi. High Speed niyo yaje kwegukana igikope inahabwa 'certificate' n’ibindi bihembo bitandukanye nyuma yo gutsindira Rusizi United Boneza Ball Club ku cyo bita ikosora. Umukino wari warangiye izi kipe zombi zinganya ibitego bitanu kuri bitanu.

N'abanyamahanga ntibatanzwe

Boneza Ball ikinwa n’abakinnyi batandatu kuri buri kipe, aho batanu basigara ku ruhande rumwe rw’ikibuga mu myanya yabo, undi umwe akajya kubushabusha ku rundi ruhande rw’ ikipe bahanganye.

Impande ebyiri z’ikibuga zigabanywamo kabiri n’umurongo witwa Umwatagati, bashingaho ibiti cyangwa ibyuma bibiri bazirikaho imigozi ibiri iteganye muri metero eshatu n’igice, bamanikaho imbonezo. Imbonezo ni akaziga gafite cm 50 z’umurambararo gafite injishi (net) ari nako kamwe gusa ikipe zombi zihuriraho zibonezamo ibitego.

Ikibuga cyose kiba gifite ingero za m28 kuri m14. Buri ruhande rw’ikibuga ruba rugizwe n’ibice bitatu: Urutavogerwa; umukinnyi urimo ntavamo nta n’umusangamo. Akora ku mupira inshuro ebyiri gusa, abandi baba bemerewe gukora ku mupira inshuro ishanu usibye umwataka wenyine wemererwa gukora ku mupira inshuro zose. Umukino ukinwa iminoto 35 y’igice cya mbere bakaruhuka iminota icumi bakongera indi 35. Urugwambere: Ni umwanya uri muri metero 7 uvuye ku mbonezo n’Urugwanyuma .

Alexis Rwanda AID na Protais bifuje ko uyu mukino warushaho kumenyekaniswa bihereye mu mashuri

Uyu mukino wabaye nyuma y’indi mikino itandukanye yahuje ibigo by’amashuri  aho muri volley ball y’abahungu TTC Mururu yatsinze Groupe scolaire St Bonaventure de Nkanka, naho muri Basket ball y’abakobwa Groupe scolaire de Gihundwe igatsinda Groupe scolaire St Bruno.

Gs Gihundwe ni yo yegukanye igikombe muri Basket mu bakobwa

Ikipe ya Gs st Bonavanture de Nkanka ni yo yegukanye igikombe muri volley Ball

N’ubwo uyu mukino utangiye kugaragara nk’unyuze abawureba, ariko Jonas Ngirinshuti wawutangije yabwiye Inyarwanda ko hakiri imbogamizi kuri uyu mukino aho yagize ati; Haracyabura ubushobozi bwo kuwukwirakwiza mu bice bitandukanye by’igihugu, dore ko uyu mukino umaze kugera ku rubyiruko rwo muturere tune tw’igihugu gusa, kubonera amakipe ibikoresho, kubona uburyo bwo guhura abifuza kuwukina mu buryo bwa kinyamwuga.

Jonas wambaye ingofero niwe wahimbye uyu mukino

Jonas akaba asoza yemeza ko mu gihe uyu mukino witaweho n’ababifitiye ubushobozi mu nshingano zabo, wahesha igihugu cyacu ishema mu ruhando mpuzamahanga,

Brice uhagarariye urubyiruko mu karere ka Rusizi

Naho umuyobozi w’urubyiruko mu karere ka Rusizi ari nawe wari umushyitsi mukuru, ubwo hizihizwaga uyu munsi w'Amahoro mu ijambo rye yasabye urubyiruko ko imikino ari kimwe mu bituma abantu basabana aho yabashishikarije gukomeza kwamamaza uyu mukino w’abanyarwanda ndetse yizeza na Jonas ko bazakomeza kumuba hafi nk’akarere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND