ADEPR ivuga iki kuri Pastor Safari wafashwe asambana akiyahura ubugira 3

Iyobokamana - 31/05/2016 6:01 PM
Share:

Umwanditsi:

ADEPR ivuga iki kuri Pastor Safari wafashwe asambana akiyahura ubugira 3

Nyuma yo kugwa mu cyaha cyo gusambana n’umugore utari uwe, agahita afata umwanzuro wo kwiyahura, Rev Pastor Safari Theogene uyobora itorero ADEPR mu karere ka Rulindo, yamaze guhagarikwa ku nshingano yari afite muri ADEPR.

Mu cyumweru gishize nibwo Pastor Safari Theogene yafatiwe muri icyo cyaha cyo gusambana, bimutera ipfunwe ahitamo kwiyahura. Ku bw’umugisha, umugambi mubisha yari yihitiyemo wo kwimanika mu kagozi ntiwaje kugerwaho kuko yaje kurokorwa n’abantu bahise bamutungukaho.

Bivugwa ko atari ubwa mbere uyu mupasiteri agerageje kwiyahura kuko mbere ngo yabikoze akagerageza kwiyahura akoresheje ibinini. Andi makuru kandi avuga ko uyu mupasiteri atari ubwa mbere avuzweho icyo cyaha cyo gusambana ndetse hari n’abakristo bemeza ko itorero rya ADEPR ryigeze kumuhagarika azira iyo ngeso.

Safari Theogene

Rev Pastor Safari Theogene wiyahuye nyuma yo gufatwa asambana

Iby’iyo nkuru byavuzwe mu buryo butandukanye, ADEPR nayo igira icyo ibitangazaho. Umuyobozi mukuru wa ADEPR, Rev Sibomana Jean yatangarije urubuga Ukwezi.com ko Pastor Safari Theogene bahise bamuhagarika. Umwe mu bakristo ba ADEPR waganiriye n’Ibyishimo.com dukesha iyi nkuru yavuze ko ibibaye kuri Safari atari ubwa mbere ahubwo ko bimaze kuba ubugira gatatu. Yagize ati:

Ubuyobozi bw’Itorero bwari bwaramuhagaritse kubera gusambana, ubuyobozi bumuhagarika ku kazi ,bunamwambura inshingano zo kuyobora Itorero nawe atangira kugerageza kwiyahura ariko bakamutesha. Bivugwa ko yagerageje kwiyahura inshuro zigera kuri ebyiri akoresheje kunywa ibinini.

Nubwo Rev Pastor Safari Theogene aguye muri icyo cyaha bikamutera ikimwaro agahitamo kwiyahura, abamuzi neza bavuga ko mbere agikorera umurimo w’Imana mu mujyi wa Kigali, muri Kiruhura habaye ububyutse byinshi mu gihe cye nk’uko bitangazwa na bamwe mu bakristo bo muri ADEPR. Kuba yiyahura ntapfe, basanga hari umugambi ukomeye Imana imufiteho,umwe yagize ati;

Pasiteri Safari Théogène yahoze ayobora i Kiruhura,navuga ko mbere yuko agwa mu cyaha no kuba mu ntege nke yakoreye Imana kandi na Kiruhura haje ububyutse mu gihe yarakihayobora. Navuga rero ko nubwo ari mu ntege nke bibabaje ariko Imana igikomeza kumwereka urukundo rwayo ariyo mpamvu yiyahura ntapfe. Agomba kwihana atitaye ku kimwaro cyangwa kwamburwa ibyo Itorero ryari ryaramuhaye,ahubwo agatumbira Imana.

Umuyobozi mukuru akaba n’umuvugizi mukuru wa ADEPR, Rev Sibomana Jean yatangaje ko Pasiteri Safari yahagaritswe kubera icyo cyaha cy’ubusambanyi. Kumuhagarika ngo babikoze kuko nta kindi kintu kindi bari kumukorera, usibye kumusengera ndetse ibyo byo bakaba bakibikomeje kugira ngo abashe kwihana icyaha.

Rev Sibomana Jean yagize ati:

Ubundi bufasha se waha umuntu wasambye ni ubuhe? ni ukumufasha mu by’ubuzima gusa kugirango yihane ariko nta bundi bufasha dufite twamuha kuko icyaha cy’ubusambanyi yaragikoze. Nk’ubuyobozi (bwa ADEPR) twamwambuye inshingano z’ubupariteri ariko icyo tumufasha ni ukwihana icyaha.

Inyarwanda.com yavuganye na Rev Pastor Safari Theogene, ku bimuvugwaho aryumaho

Kuba atari ubwa mbere aguye muri icyo cyaha,kuba yagerageje kwiyahura inshuro nyinshi bikamwangira, kuba abayobozi bakuru ba ADEPR bamaze kumwaka inshingano z’ubupasiteri, kuba hari ibikorwa byiza yakoze mu ivugabutumwa akiba muri Kigali hakaba ububyutse ku bwe, Inyarwanda.com ku murongo wa terefone twagerageje kuvugana na Rev Pastor Safari Theogene ngo tumenye icyamuteye kwiyahura kandi atari we wa mbere waba akoze icyaha,tumubaze ingamba afite nyuma y’ibizazane yahuye nabyo, niba se ateganya gusaba Itorero imbabazi kugira ngo akurweho umugayo bityo yongere kugirirwa icyizere nka mbere.

Mu gisubizo twahawe mu ijwi wumvaga nyiri kuvuga avugana igihunga, umugabo witabye terefone ya Pastor Safari yavuze ko nyiri terefone adahari,tumubajije igihe ari bugarukire, ako kanya ahita ayikupa. Gusa usesenguye neza usanga ari Pastor Safari wayitabye ahubwo wenda akaba yirinze kugira byinshi atangaza nyuma yo kumenya ko ari kuvugana n’umunyamakuru.

Nyuma y’amasaha macye twaje kongera kumuhamagara kugira ngo twumve icyo atangaza, mu ijwi rye atwemerera ko ariwe Pastor Safari gusa akimenya ko ari kuvugana n’umunyamakuru, ahita avuga ati “Ko nabonye se mwanditse ko napfuye kandi nkaba ndiho” Ako kanya yahise akuraho terefone nta kindi adutangarije ku bimuvugwaho ndetse no kubyo twe ubwacu twifuzaga kumubaza.

Kuba ADEPR irimo gusengera Rev Pastor Safari Theogene kugira ngo yihane, ni ikimenyetso cy'uko igihe icyo aricyo cyose yakwicuza iki cyaha cye, agasaba imbabazi abakristo bose, ashobora kubabarirwa akaba yasubizwa mu nshingano nubwo ibyo tuvuze ntacyo ADEPR yabitangajeho. Gusa bavuga ko usabye imbabazi azihabwa bityo Safari akaba asabwa kwicuza byonyine.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...