Benshi mu bavuga kuri iyi ruswa, bavuga ko kugira ngo umuntu yemere kugukinisha muri filime ye by’umwihariko uri umukobwa, mugomba kubanza kuryamana kugira ngo ubone uyu mwanya, utabyemera ubwo ntacyo mwavugana.
By’umwihariko ibi bikaba bikunze kuvugwa ku bakobwa bashya bafite inyota yo kwinjira mu ruhando rwo gukina filime. Kanangire Laurene, ni umwe mu bakobwa bashya bari kuzamuka muri sinema akaba amaze gukina muri filime Inkomoko y’ishyano, akaba ndetse yaranagaragaye mu mashusho y’indirimbo Njyenyine ya Kid Gaju.
Kanangire Laurene
Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamubazaga icyo avuga kuri ruswa ishingiye ku gitsina ikomeje kuvugwa muri sinema nyarwanda by’umwihariko kuri aba bakobwa bashya, dore ko nawe abarimo, niba nawe yarayatswe kugira ngo akine muri filime bwa mbere, Laurene nagize ati, “Njyewe ntibirambaho ariko ntekerezako ko abo bibaho nabo baba babigizemo uruhare kuko ufite impano kandi ushaka kuyizamura umuntu akagusaba iyo ruswa ugomba kwihutira kubibwira inzego zibishinzwe cyane ko dufite na federation ishinzwe ibintu nkibyo.”
Laurene avuga ko aho abona amaze kugera, kandi nta ruswa n’imwe atanze, abona afite ikizere ko mu myaka 5 iri imbere azaba amaze kugera kure hisumbuyeho muri sinema. Aha yagize ati, “Yes, aho maze kugera iyo ruswa ntayo natanze, kandi hampa icyizere ko mu myaka itanu iza uko cinema nyarwanda igenda itera imbere ari nako nzaba ndimo ndagera aho nshaka kugera.”
Kugeza ubu amaze gukina muri filime zinyuranye, harimo izitarasohoka. Laurene kandi amaze gutoranywa no mu yindi mishinga ya filime itarakorwa, harimo na filime MU CYERAGATI iri gutegurwa mu rwego rw’imihigo y’abahanzi bo muri sinema bitabiriye itorero ry’abahanzi I Nkumba, mu kwezi kwa 9.
Akenshi abakobwa b’abanyarwandakazi bari mu bikorwa by’ubuhanzi n’imyidagaduro, bagenda bahura n’imibazo byo mu miryango aho usanga ababyeyi babafata nk’abagiye mu bikorwa by’uburara.
Aha Laurene avuga ko, “kuri njyewe akenshi iyo umwari agiye mu gukina film hano mu Rwanda n'imyumvire bamwe mu babyeyi benshi bagira bumva ko umukobwa wabigiyemo aba abaye ikirumbo ariko njye siko mbifata. Ukuntu mbyumva nuko buri wese aba afite impano yaremanywe kandi yifuza kuziteza imbere akaba ari muri urwo rwego ajya gukina film kuko yiyumvisemo impano kandi abikunze akenshi bikaba n’umwuga.”
Ese ko nta kabura imvano, iyo myumvire wumva ituruka he?
Laurene: “iyi myumvire ituruka ku mico ya cyera no kuba tutaratera imbere cyane muri ibi ababyeyi bakunze kwita uburara. Kuko tugiye kureba hanze nk'iburayi umubyeyi areba impano y'umwana we afite akamushyigikira, akamujyana mw’ishuri ry’ibyo afitiye impano. Kuko tugiye kureba hano mu Rwanda, nta mukinnyi wa film utunzwe nabyo gusa. Uko ni kwa gutera imbere guhagije tutaragira, niho nanone ababyeyi bahera banga ko abana babo babikora kuko babona ko hano mu Rwanda ntawe biratunga abikora byonyine.”
Laurene agira inama abakobwa batanga ruswa y’igitsina kugira ngo bagere kubyo bifuza. Aha yagize ati, ”Icya mbere nuguharanira icyo ushaka kugeraho kandi uniyubaha. Burya umuntu niwe wiha agaciro abantu bakamwubaha bakurikije nawe uko yiyubaha. Kuko ntawuzava hanze ngo aze kuguha agaciro nawe ubwawe utakihaye.”