RFL
Kigali

Ntwari Chadia na Ndoli Mark bagiye guhagararira Kigali mu marushanwa yo kuvugira mu ruhame no kungurana ibitekerezo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/03/2015 10:54
0


Nyuma yo kwitwara neza bakaza mu myanya ibiri ya mbere mu marushanwa yo kuvugira mu ruhame no kungurana ibitekerezo yari yahuje ibigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye, abanyeshuri babiri aribo Ntwari Chadia na Ndoli Mark bagiye guhura na bagenzi babo bazaturuka i Bugande, Congo Kinshassa n’u Burundi.



Ni nyuma y’uko kuri iki Cyumweru gishize aba bana Ndoli Mark wiga muri Lycee de Kigali na Ntwari Chadia wiga muri G.S AIPR Nyandungu bahize bagenzi babo bari baturutse mu bigo bitandukanye mu marushanwa yari yateguwe na Ejo youth echo, uyu akaba ari umuryango w’urubyiruko ruri hafi y’itangazamakuru ariko ryubakiye ku mahoro no guca akarengane.

ejo

Abanyeshuri bose bari bitabiriye iri rushanwa bafashe agafoto ku rwibutso

Ku nsanganyamatsiko igira iti “ Twimakaze imbere ibitekerezo byacu mu mahoro, twirinda ihohoterwa rikorerwa urubyiruko mu biyaga bigari”, abana barenga 25 bakaba baragiye buri wese ahitamo topic ijyanye n’iyi nsanganyamatsiko maze akoresheje ururimi rw’icyongereza akajaya imbere ya bagenzi be agasobanura neza uruhande ahagazeho ndetse akabazwa ibibazo na bagenzi be agasubiza.N’ubwo aba bana babiri ba mbere twagarutseho aribo babashije gutsinda guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa hakaba haragaragaye abana benshi bafite ubuhanga ndetse batanga ikizere.

ntwari

Ntwari Chadia

Mu kiganiro na Ntwari Chadia wari witabiriye aya marushanwa ku nshuro ye ya mbere, akabasha kwegukana umwanya wa kabiri yagize ati “ Byanshimishije cyane kuba natoranyijwe kuzahagararira Kigali mu marushanwa bivuze ibintu byinshi kuri njye.Nashishikariza urundi rubyiruko kuzajya bitabira izi gahunda kuko ni byiza cyane, wigiramo byinshi kandi byagufasha byinshi cyane mu buzima bwawe.”

Mark

Ndoli Mark ashyikirizwa igihembo n'umuyobozi mukuru wa Ejo Youth Echo

Roger Niyigena, umuhazibikorwa wa Ejo youth Ecko nayo yari iteguye aya marushanwa ku nshuro yayo ya mbere nyuma yo gutangira ibikorwa byayo muri Kanama 2014, yavuze ko bishimiye iki gikorwa, cyane ko icyo baba bagamije ari uguha urubyiruko umwanya wo kuganira no kuvuga ku bibazo biba bishobora gutuma badatekereza neza imbere habo hazaza.

Ati “ Ibi ntabwo twabyita amarushanwa ahubwo ni igikorwa gihuza urubyiruko hakaba hari insanganyamatsiko runaka, rwarangiza rukaganira.Twebwe rero nka Ejo youth Ecko ni ubwa mbere tubikoze ariko kuva irushanwa ryatangira hashize imyaka ine, ubundi rikaba ryarakorwaga na Never again Rwanda na Jeunesse nouvelle y’i Rubavu noneho abavuye i Huye nabavuye Rubavubakajya mu marushanwa nabavuye i Bugande, Burundi na Congo ariko ni igikorwa dushaka ko kizagenda kiba kinini, twebwe twabiteguye ku rwego rwa Kigali ku buryo noneho naba Kigali, Huye na Rubavu bose bazahagararira u Rwanda.”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND