Mu masaha ya saa mbili n’iminota 15 z’igitondo nibwo ubuyobozi bw’abapilote bwahamagaye ubuyobozi bw’ikigo Jakarata gishinzwe umutekano w’ingendo zo mu kirere basaba uburenganzira bwo kuba bahindura icyerekezo kuko babonaga ikirere kitameze neza maze ku munota wa 17 w’iyi saha nanone nibwo baburanye burundu.
Abavandimwe n’inshuti bari ku kibuga cy'indege cya aho bategeje n'agahinda kenshi kumva amakuru y’iyi ndege
Kugeza magingo aya abari ku butaka ntayandi makuru y’abo muri iyi ndege barongera kubona gusa nta n’ikimenyetso cy’uko iyi ndege yaba hari impanuka yakoze. Imiryango n’inshuti z’abagenzi bagera ku 155 ndetse n’abakozi ba AirAsia 7 barimo umufaransa, umwongereza, umunyakoreye y’Amajyepfo, umunyaMalaziya ndetse n’abanyaEndoneziya bagera ku 155 yose ikaba ifite imitima ihagaze n’amarira menshi yuzuye amasengesho ku bavandimwe babo.
Iki ni cyo kirere bikekwa ko iyi ndege yaba yaburiye
Ubutabazi bwo gushakisha iyi ndege bwahise burangira mu masaha y’igitondo gusa kuri ubu bukaba bwahagaze kubera umwijima w’ijoro bukaza gukomeza hakeye. Amakuru atarabonerwa gihamya aravuga ko hari ibisigazwa by’iyi ndege byaba byagaragaye mu nyanja ya Java mu birometero byinshi cyane ugereranyije náho yagombaga kujya.
Babiri mu bagize Navy yo muri Endoneziya bari mu bushakashatsi bw’iyi ndege
Abavandimwe n’inshuti baracyahangayitse
Indege yaburiwe irengero
Malaisia Airlines yihanganishije imiryango yabuze abayo inahamya ko yifatanyije nabo mu masengesho
Amarira ni menshi
Khairunisa Haidar Fauzi nawe ni umwe mu bari muri iyi ndege
Louis Sidharta ari ku kibuga cy’indege aho ategereje umukunzi we