RFL
Kigali

Hari ibimenyetso byatangiye kugaragaza ko Kamichi nawe yaba agiye kuzana umuti wa mperezayo muri USA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:9/06/2014 10:02
10


Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 15 Mata 2014 nibwo Bagabo Adolphe umuhanzi mu njyana nyafurika wamenyekanye cyane ku izina rya Kamichi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugendo rwe bwite yavugaga ko nta kindi kimujyanye kitari ukwitemberera akazagaruka i Kigali tariki 08/06/2014 cyangwa mbere yaho.



aaa

Aha Kamichi yasezeraga imwe mu nshuti ze zari zamuherekeje ubwo yagendaga 

Gusa kugeza ubu umuntu ashobora kwibaza niba uyu musore yaba atari mu nzira zo gutera ikirenge mu cya bagenzi be bandi nabo bagiye bavuga ko bazagaruka ariko bikarangira bahezeyo dore ko mu minsi micye ishize aribwo Kamichi yatangaje ko itariki yateganyaga kugarukiraho yigiye inyuma n’ubwo mu guhaguruka i Kigali yavugaga ko adashobora kuyirenza ahubwo igishoboka ari ukuza mbere yayo.

aaa

Nyinshi mu nshuti za Kamichi zari zamuherekeje

Ikindi cyagutera kwibaza byinshi kuri Kamichi ni imvugo ye nayo yatangiye guhinduka dore ko n’ubwo ubwo yari ku kibuga cy’indege yitegura kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yadutangarije ko agiye muri iki gihugu mu rwego rwo gutembera no gusura inshuti ze, ubu noneho uyu musore akaba arimo avuga ko akazi yari yagiye gukora katinze kurangira akaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye atinda ariko akemeza ko azagaruka.

Mu Kiganiro na Kamichi mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki ya 09/06/2014 mu gihe twari tumaze kubona ko itariki yasize abwiye abanyarwanda yarenze twifuje ko yaduha ubusobanuro n’impamvu nyakuri itumye atagarukira igihe by’umwihariko akamara impungenge abakunzi be n’abakurikiranira umuziki nyarwanda hafi bafite impungenge ko nawe yaba yarababeshye ko azagaruka nyamara bitari muri gahunda ze.

aaa

Kamichi ngo aherereye mu mujyi wa Chicago

Kamichi aganira n’inyarwanda yagize ati “ Ntunyitiranye n'undi man.(yashakaga kuvuga abandi bagiye bavuga ngo bazagaruka ariko ntibagaruke) Njye natinze kubera ko akazi kanjyanye katararangira kandi nabitangaje mbere y'uko itariki nababwiye igera.”

Kamichi akomeza agira ati “ Ndi gukora kuri Album yanjye ya kane kandi biri kuryoha, mfite indirimbo ziryoshye kurusha izo nakoze igihe cyose. Sinaza igitaraganya rero kubera pressure(Igitutu) y'itangazamakuru , abafana bo babimenye ko ndi gutinda kugira ngo mbashe gukora ibishimisha imitima yabo...turi gukora indirimbo Audio na Video. So, kugaruka nzagaruka. business yanjye iri mu Rwanda.”

aaa

Tugarutse kubyo Kamichi yari yatangaje ubwo yahagurukaga i Kigali. Mu magambo ye ubwo yaganiraga n’inyarwanda.com ari ku kibuga cy’indege habura iminota micye ngo afate indege, Kamichi abajijwe gahunda zimujyanye, niba azagaruka n’igihe azagarukira yagize ati ” Ngiye gusura The Ben, apana Emely Du Bois(Umunyamerikakazi bakundanaga uherereye muri USA). u Rwanda rufite abanyarwandakazi beza sinzongera gukundana n’umuntu wiyo ng’iyo, umunyarwandakazi ahari ‘Umwamikazi’.”

Akomeza agira ati “ Nzagaruka tariki 08 z’ukwagatandatu nibiba ngombwa ko ngaruka mbere nzaza. Nihagira umuntu ubwira ko yamboneye ikiraka mu Rwanda kirenze amafaranga naguze itike y’indege nzaza mbere y’icyo gihe ariko gahunda yanjye ni ukugaruka tariki 08 z’ukwa Gatandatu.”

Dore ikiganiro inyarwanda.com yari yagiranye na Kamichi ubwo yari agiye gufata indege


Nta gihamya dufite kubigendanye na gahunda Kamichi arimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko nawe ubwe yatangiye kugaragaza kwivuguruza gusa ukurikije ibyo yatangaje ubwo yagenda nibyo arimo atangaza ubu bigaragaza ukwivuguruza ari nabyo umuntu ashobora gushingiraho yibaza niba koko uyu musore nawe yaba atagiye kuzana umuti wa mperezayo muri iki gihugu dore ko ataba ariwe wa mbere ugiye muri ubu buryo.

Reba hano amashusho y'indirimbo Mwenyura, imwe muzafashije Kamichi

 

Reba amashusho y'indirimbo Imitoma irenze

 

Nizeyimana Selemani







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sydney9 years ago
    nduma Kamichi wacu asobanutsec ariko. mumureke akore azaze atuzaniye amahits nka barandahiye, byacitse, aho ruzingiye..
  • didizo9 years ago
    Music yari yarakunaniye ubonye aho uhungira ngo uzagaruka senderi arakwirukankanye sha hama hamwe naho araje ahagukubitire genda wandikire meddy na ben
  • 9 years ago
    ndiwe sinagaruka, ubundi uru rwanda ruhanda urarushakamo iki mwa? ishakire connexion ubundi ukore ubuzima uri muto, aho byose birashoboka iyo witonze
  • gizzob9 years ago
    ndiwe sinagaruka, ubundi uru rwanda ruhanda urarushakamo iki mwa? ishakire connexion ubundi ukore ubuzima uri muto, aho byose birashoboka iyo witonze
  • mwiseneza9 years ago
    kamichi afite ubuhanzi twese tumukundira kandi tumwubahira,...harya sembeba aririma iki??
  • kalisiti9 years ago
    birashoboka cyane ko gahunda zihinduka kandi ashobora no gutinda ariko ntawifuza gusazira Ishyanga
  • nadia akimanizanye9 years ago
    mureka kamichi ajye kwishakira ubuzima please naho kugaruka byo ntibibaho kuko ntacyo yasize murwa gasabo rwose!!
  • carine uwamwezi9 years ago
    ariko murasetsa mubona kamichi yagaruka gukora iki mu rwanda umuntu utaragiraga ni gare mwebwe murabona yagaruka kubera kariya gakobwa gusa mwarasaze!!
  • claude amani9 years ago
    njyewe mbabajwe nuriya mukobwa wirirwa yashize amafoto ya kamishi kuri za facebook naza whatssap ngo ni fiance we njyewe ndabizi neza ko kamishi abana nawa muzungu
  • mazimpaka jean pierre9 years ago
    hehehehehehehehe kamichi muramushakaho iki mwamuretse ko atariwe wa mbere uzaba ugiye ntagaruke!





Inyarwanda BACKGROUND