Muri ibi birori byabereye kuri petit stade i Remera ,ibihugu byose bikaba byagiye bigaragaza umwihariko wabyo mu mbyino gakondo zaho baturuka. Muri rusange ibihugu byose bikaba byabashije kwegukana imidari nkuko byagaragaye nyuma yo kubyina gusa u Rwanda na RDB bakaba ariko begukanye imidali myinshi mubihugu byari byitabiriye harimo U Rwanda,RDC,Namibia,Burundi,Missiri na Uganda.
Barindiriye kumva abahize abandi.
Nubwo kumenya abarushije abandi bitari byoroshye akanama k’abakemurampaka kari kagizwe n’umunyamerikakazi Elizabeth Spockman, Papy Ebotany na Emery gatangaje ibi bikurikira nyuma y’umwiherero:
-Abarundi nibo bitwaye neza kurukiniro (Best performance on stage),
-Urukerereza nibo bitwaye neza mu kugaragaza imbyino nziza (Best choreography),
-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwara neza mu kubahiriza igihe,
-Abanyamisiri nibo bafanwe cyane n’abari bari gukurikirana iki gitaramo
-Namibia begukana begukanye umwanya w’uko aribo bitwaye neza mukuririmba
-Abagande nibo bitwaye neza imbere y’akana nkemura mpaka.
Ibihembo by’ibi bihugu biteganijwe ko bazabishyikirizwa kuri uyu wa gatandatu mu birori bisoza Fespad bizabera kuri stade Amahoro i Remera guhera ejo saa cyenda z’amanywa.
Seleman Nizeyiman/Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO