Kuri uyu munsi, aya marushanwa araza kubera mu karere ka Karongi aho amatorero, abahanzi ku giti cyabo babukereye yewe bamwe bakaba barimo barushanwa.
Mumatorero hakaba hitabiriye arindwi harimo itorero rya Nkombo(RUSIZI),itorero ikirenga cy'intore(NGORORERO),abambari ba Mariya(NYABIHU),Inganji z'imena(KARONGI),Itorero Twizerane(RUBAVU),Abadahigwa mu mihigo(RUTSIRO) hamwe n’itorero rya Kibare(NYAMASHEKE).
Iryo ni itorero rya Nkombo.
Si amatorero gusa kuko harimo n’abahanzi kugiti cyabo aribo Peace club(KARONGi),Group ibyamamare band(RUSIZI),Stella Marisi(RUBAVU),Group Untouchable tigers(NYAMASHEKE),Nina Gakwisi(Nyabihu),Tuyishime Pacifique(NGORORERO),Mbahire Maurice(RUTSIRO),Amahoro(RUBAVU).
Aba bose bakaba biteguye gutoranwamo abarushije abandi dore koiri rushanwa ritoroshye.Nkuko bisanzwe rero hakaba hari n’ikiciro cy’abaza guhatana bavuye mubihu by’ahandi ,uyu munsi hakaba harimo Burundi na Uganda.
Abantu ni benshi.
Umuhamirizo w'itorero ryaturutse i Rubavu wanyuze Benshi.
Aba ni ababyinnyi bo mu gihugu cya Uganda.
Aba basore ni ababyinnyi ba Nyamasheke nabo bari mubarushanwa.
Ikigaragara ni uko ugeteranyije n’ahandi habereye aya marushanwa ,iyi ntara ariyo yitabiriye kubwinshi dore ko abitabiriye bagera kuri 15.
Seleman Nizeyimana
TANGA IGITECYEREZO