RFL
Kigali

Mu mujyi wa Huye byari ibicika mu iserukiramuco rya FESPAD-AMAFOTO

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:26/02/2013 21:47
0




Ni nyuma y’uko iri serukiramuco ryari rimaze kunyura mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara y’iburasirazuba mu mujyi wa Rwamagana, Biri muri gahunda nshya FESPAD yazanye ku nshuro ya 8 yo kuzenguraka mu ntara zose zigize igihugu basusurutsa ndetse bakanasangira imico itandukanye n’ibihugu byabashije kwitabira.

Ibi birori by’iserukiramuco rya FESPAD mu ntara y’amajyepfo bikaba byabereye mu nzu mberambyombi y’umujyi wa Huye,ahari hateraniye amatorero n’abahanzi ku giti cyabo b’imbyino gakondo ndetse na b’imbyino zigezweho bari baje bahagarariye uturere dutandukanye tugize intara y’amajyepfo mu marushanwa y’imbyino ku rwego rw’iyi ntara yateguwe muri iki cyumweru cya FESPAD.

Uretse izi mbyino n’umidiho w’abari bitabiriye aya marushanwa,abantu bari baje kwihera amaso ibi birori bagize amahirwe yo kubona imbyino,imiziki n’imyiyerekano yabaje bahagarariye igihugu cya Misiri muri iri serukiramuco.

Itorero ryabashije kwegukana umwanya wa mbere mu mbyino gakondo rikaba ryabaye Imanzi ryari rihagarariye umujyi wa Huye riza rikurikirwa n’itorero Garuka urebe ryo muri gereza ya Muhanga umwanya wa gatatu wegukanwa na Habimana Emmanuel wari witabiriye aya marushanwa ku giti cye.

 Ku ruhande rw’abahatanaga mu mbyino zigezweho itsinda Inshoza ryari ryaturutse muri kamunuza nkuru y’u Rwanda niryo ryabashije kwegukana umwanya wa mbere naho Felecien Riberakurora nawe wari waje aturuka muri gereza ya Muhanga yegukana umwanya wa kabiri.

Tubibutse ko aba babashije kuza mu myanya ya mbere muri iyi ntara kim we n’abagenzi babo bazabasha kwitwara neza mu zindi ntara bazahurira i Kigali mu birori bidasanzwe ubwo hazaba hasozwa ku mugaragaro iri serukiramuco.

Reba uko byari byifashe mu mafoto:

FESPAD

Abanyamisiri mu myiyereko

FESPAD

Batangaza abatsinze mu majyepfo

FESPAD

Ababyinnyi b'Itorero Imanzi

FESPAD

Imanzi ni ryo torero ryabaye irya mbere.

FESPAD

Iri torerero rya Gereza ya Muhanga niryo ryabaye irya 2.

FESPAD

Mu majyepfo bari baje kureba FESPAD ari benshi.

Selemani Nizeyimana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND