Aho ibihe bigeze, bimaze kwakirwa ko umuziki na siporo ari ibintu bitagomba gusigana cyane ko byombi bifasha abantu kwidagadura cyane ko biri mu bintu bya mbere bitanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi babyo.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa bitandukanye bishingiye ku myidagaduro, abahanzi n’abahanzikazi bo muri Afurika bakomeje gushora imari mu bikorwa byose babona bishobora kwihutisha iri terambere. Kimwe mu bintu bihuza umuziki n'imikino ni uburyo abahanzi bakomeje kwitabira kugura amakipe, kugura imigabane mu makipe akomeye ndetse no gushinga ayabo bwite. Ibi byatumye bamwe mu bahanzi batungura abakunzi babo, babasangiza izindi mpano bifitemo ari nako bagura ubucuruzi bwabo.
Aba bahanzi bakomeje kugaragaza
uruhare rwabo mu gukomeza gushyigikira no kuzamura ibikorwa by’umupira
w’amaguru muri Afurika. Ibi bikorwa ntibireba gusa umuziki, ahubwo bihuriza
hamwe abato n’abakuru muri Afurika mu guteza imbere imyidagaduro n’imikino.
Dore abahanzi 5 b'ibyamamare muri Afurika bafite amakipe y’umupira w’amaguru yabo bwite:
1. Tems
Tems, umwe mu bahanzi
b’abanyempano bafite impano ikomeye mu muziki wa R&B n’Afrobeats, ni umwe
mu bahanzikazi bafite izina rikomeye muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo yamenyekanye cyane kubera indirimbo zayo nka Free Mind na Essence, Tems
afite kandi ikipe y’umupira w’amaguru.
Umuhanzikazi
wo mu gihugu cya Nigeria, Temilade Openiyi wamamaye nka Tems, yaguze imigabane
mu ikipe yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika ya San Diego FC muri iyi
Gashyantare 2025. Iyi niyo yatangaje ko uyu muhanzikazi
yayiguzemo imigabane binyuze muri kompanyi ye ya 'The Leading Vibe'.
Mu itangazo yashyize
hanze yagize iti: "Tems ni umuhanzi udasanzwe ku Isi hose, twishimiye ko
yinjiye mu ikipe yacu kandi akazana icyerekezo cye muri San Diego FC.
Ishyaka rye mu guha
imbaraga ab'ahazaza bihura neza n'inshingano zacu ndetse ubushake bwe bwo guha
amahirwe impano z'abakiri bato mu gihugu ndetse no ku Isi hose byerekana
indangagaciro z'uburenganzira bwo kugira indoto".
Iyi kipe yavuze kandi ko
"Turi kubera kandi uburyo bwo gushyiraho umubano ufite icyo yavuze hagati
y'muziki w'Isi na San Diego FC, duhuza abaturage binyuze mu mbaraga z'umuziki
na siporo".
Uyu muhanzikazi yavuze ko
yishimiye kuba umwe mu bagize iyi kipe, avuga ko umupira w'amaguru ufite
umwihariko wo guhuza abantu benshi bityo ko anejejwe no gufasha mu kubaka ikintu
kidasanzwe muri San Diego FC.
Uyu muhanzikazi yatangiye
kumenyekana cyane nyuma y’uko Wizkid amwifashishije mu ndirimbo ‘Essence’ yo mu
mwaka wa 2020 aho yahise ijya ku mwanya wa Munani mu ndirimbo zikunzwe kuri
Billboard Hot 100.
Iyi ndirimbo yabafashije
guhatanira ibihembo bya Grammy Awards. Ndetse, muri uriya mwaka uyu mukobwa
yakoranye indirimbo ‘Fountains’ n’umuraperi wo mu gihugu cya Canada, Drake.
2. Davido
Umuhanzi Davido afite
ikipe y'umupira w'amaguru yitwa 30BG
Sports FC. Iyi kipe yitabira irushanwa rizwi nka 'Lagos Liga'. Davido
yinjiye muri siporo y'umupira w'amaguru, akurikira abandi bahanzi
b'Abanyanijeriya nka Don Jazzy, D'Banj, na Burna Boy, nabo bafite amakipe yabo.
3. Don Jazzy
Uyu muhanzi akaba n’umushoramari ukomeye wo muri Nigeria, ni we washinze ikipe y’umupira w’amaguru Supremos FC, yinjiye mu irushanwa rya Lagos Liga mu mwaka wa 2024. Iyi kipe igamije guha amahirwe abakinnyi batari ab’umwuga ndetse n’abahoze bakina umupira w’amaguru ariko batakibonye amakipe akomeye bakinira. Don Jazzy, uzwiho kugira umwete mu bucuruzi no mu muziki, yizeye ko azakoresha ubunararibonye bwe kugira ngo Supremos FC ibe ikipe itsinda kandi ifite ejo heza.
Don Jazzy yavutse ku wa 26 Ugushyingo 1982 mu mujyi wa Umuahia, muri Leta ya Abia muri Nigeria. Kuva akiri muto, yagaragaje impano mu muziki, atangira acuranga gitari ya bass ndetse na piano. Nyuma yo kugera ku bikorwa bikomeye mu muziki no mu bucuruzi, yahisemo kwagura ibikorwa bye yinjira mu mupira w’amaguru binyuze muri Supremos FC, agamije guha amahirwe abakinnyi no gufasha abashaka kwigaragaza muri ruhago mpuzamahanga.
4. Burna Boy
N'ubwo Burna Boy atagira ikipe y'umupira w'amaguru, yashinze ishuri ry'umupira w'amaguru ryitwa Burna Boy Football Academy. Iri shuri rifasha abana bafite hagati y'imyaka 4 na 21, rikabafasha guteza imbere impano zabo mu mupira w'amaguru. Burna Boy Football Academy ifite amashami muri Lagos, Abuja, na Port Harcourt, aho abana batozwa inshuro eshatu mu cyumweru, buri gihe bakamara amasaha abiri mu myitozo. Iri shuri rigamije guteza imbere abakinnyi bakiri bato, no kugeza impano zabo ku rwego mpuzamahanga.
5. D’banj
Umuhanzi w'icyamamare muri Nigeria, Oladapo Daniel Oyebanji, uzwi ku izina rya D'banj, yashinze ikipe y'umupira w'amaguru yitwa Koko FC mu Kwakira 2024. Iyi kipe imaze kwitabira amarushanwa ya Lagos Liga n'ayandi.
Iyi ntambwe ya D'banj na bagenzi be bateye mu
mupira w'amaguru yerekana uburyo abahanzi ba Afurika bakomeje kwagura ibikorwa
byabo mu bindi byiciro by'imyidagaduro no guteza imbere impano z'urubyiruko.
TANGA IGITECYEREZO