RURA
Kigali

Nigeria: Umugore utwite yivuganye umugabo we washakaga kumusiga akisangira mukeba we

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:27/02/2025 11:24
0


Agahinda ni kose nyuma y’uko umugore utwite ashinjwe kwicisha umugabo we icyuma amuziza ko yari agiye gusubirana n’umugore we wa mbere.



Ibi byateje impagarara muri Nigeria. Hari abavuga ko uwo mugore yakoze amahano, abandi bakavuga ko nubwo kwica atari umwanzuro mwiza, ariko umugabo yarengereye ko gushaka gusiga umugore we atwite atari ubutwari.

Inkuru dukesha Gh Page, ivuga ko ibi byabereye muri lLeta ya Bauchi muri Nigeria. Polisi yatangaje ko ukekwa yitwa Ummi Lukman, mu gihe umugabo we w’imyaka 36 ari we nyakwigendera, azwi ku izina rya Lukman Husaini.

Abdullahi Jibrin, murumuna wa nyakwigendera yagize ati: “Mu minsi yashize twagiye tubona ibimenyetso by’amakimbirane hagati yabo. Nta kabuza ibi yabitewe n’agahinda amaranye iminsi k’uko umugabo we yapangaga gusubirana n’uwahoze ari umugore we.”

Yavuze kandi ko basanze mukuru we aryamye mu kidendezi cy'amaraso ku irembo yapfuye, ari nabwo bihutiye guhamagara polisi. 

Avuga kandi ko ukekwa yajugunye icyuma yakoresheje yica umugabo we mu musarani, hanyuma agahunga. Yongeyeho ko ahantu hose huzuye amaraso, kuva mu cyumba baryamagamo kugeza ku irembo.

Atanga ubuhamya kuri polisi, murumuna wa nyakwigendera yavuze ko ukekwa aherutse gusuka amazi ashyushye ku mugabo we.

Yagize ati: “Mu minsi irindwi ishize namusabye ko asiga uwo mugore agahunga, kuko ihohotera yamukoreraga ryari rikabije. Ariko yamusabye imbabazi undi arahaguma, ariko icyo Imana yashatse ko kiba ntawakibuza, birangiye amwishe.”

Kugeza ubu ukekwa ntarafatwa, ariko polisi iri gukora ibishoboka byose mu kumushakisha kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera. Ni mu gihe iperereza rigikomeje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND