Ibirori bya Trace Awards byabereye i Zanzibar mu gihugu cya Tanzania byasize umugani, nyuma y’uko bibaye mu buryo bw’akavuyo ahanini bitewe n’uko byabereye ku nkengero z’amazi, kandi bigatangira mu masaha akuze kubera umuyaga wakomezaga gukoma mu nkokora uburyo ‘Stage’ yari yubatse.
Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2025. Ni ku nshuro ya kabiri bibereye muri Zanzibar, nyuma y’uko mu Kwakira 2023, byatangiwe mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere, ahari ibihangange bya muzika ku Mugabane wa Afurika.
Ahagana Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa Trace Awards bwatangaje ko ‘Stage’ bari bubatse yangijwe n’umuyaga, ndetse ko batangiye imirimo yo kuyisana, basaba abitabiriye kwihanga kugeza bitunganye.
Uko bavugaga ibyo ni nako abantu bakomezaga kwinjira bitegura kwihera ihera ijisho. Ahagana Saa Tanu z’ijoro nibwo abantu batangiye gutambuka ku itapi itukura ‘Red Carpet’ barimo Zuchu, Diamond, Fally Ipupa n’abandi, bagaragaza ko bishimiye kwitabira itangwa ry’ibi bihembo.
Umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver yari yateguye abana b’ababyinnyi asanzwe afasha muri Sherrie Silver Foundation, ku buryo bari kubyinira abahanzi bari batoranyije ariko siko byagenze.
Mu kiganiro yagiranye na Wasafi Tv, Diamond yavuze ko Tanzania ikeneye kubaka inyubako imeze nka 'Arena' kugirango ijye ibasha kwakira ibirori nk'ibi. Yavuze ko bitumvikana ukuntu 'Stage' yagiye igwa bitewe n'uko bahisemo gukorera ahantu habi.
Ambasaderi Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool uri mu bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo, yabwiye InyaRwanda ko ibyabereye muri ibi birori bidasanzwe.
Yavuze ko batangiye Saa Tanu z’ijoro basoza Saa Cyenda z’ijoro, kandi ko abahanzi bose bari bateguwe batigeze baririmba. Yasobanuye ko abana ba Sherrie Silver bari kubyinira Innonss’ B wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘ariko ntibyakunze kuko uyu muhanzi atahawe umwanya wo kuririmba’.
Ati “Ni ukuvuga ngo ahantu hose Innoss’ B yari kuririmba muri bya bice by’aho baba bategura ‘Awards’ ndetse n’umuhanzi aririmba, bahakuyemo, bituma asimbuzwa undi muhanzi. Ikindi ni uko amazi yari yatangiye gusatira abantu. Mbese, byari ibintu by’akavuyo.”
Ariko kandi avuga ko aba bana bataramanye na Diamond binyuze mu ndirimbo ze zinyuranye yari yahisemo. Alliah Cool yanavuze ko atigeze abasha gutanga igikombe mu cyiciro cya ‘Best Global Africa Artist’ kubera ko kitatanzwe’.
Ni nako byagenze ku cyiciro umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yari ahatanyemo cya ‘Best Gospel Artist’ kubera ko kitatanzwe ‘ku mugaragaro nk’uko ibindi byagenze’.
Alliah Cool yanavuze ko umuhanzi Rema yatwaye ibihembo bine muri ibi bihembo ‘kandi yahamagawe ku rubyiniro byose abihabwa mu gihe kimwe kubera ko umwanya wari waragiye’.
Yanavuze ko Rema yaririmbye igihe kitageze ku munota bitewe n’umwanya’. Ati “Kandi ubwo yiteguraga gukora ‘Performance’ ari kumwe n’ababyinnyi be, ni nyuma y’uko Diamond yari amaze gukora ‘Performance’ ikomeye’, rero Rema ntiyahiriwe’.
Akomeza ati “Impamvu Rema yaririmbye igihe gito ni uko bahagaritse igitaramo kitarangiye, bahita bamuha ibihembo bye byose bine yegukanye, ahita aririmba n’agace gato k’indirimbo. Ni ukuvuga ko ukurikije ibintu byabaye, Rema yaririmbye Saa Cyenda, kandi ntabwo hari ibihembo bitaratangwa. Twatangiye dukererewe, kandi binarangira, byose bidatanzwe''.
Alliah Cool yavuze ko nubwo bimeze gutya ariko abahanzi bo muri Wasafi barimo Diamond na Zuchu bagaragaje imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro.
Ati “Perfomance ya ‘Diamond’ na Zuchu yari irenze ukwemera. Wabonaga ko ‘Wasafi’ nyine bashatse kubishyira ku rundi rwego, mbese wari kugirango ni igitaramo cyabo. Kuko urebye ‘Performance’ ya Zuchu, uburyo yashyizemo imbaraga n’imyambarire ye, udushya n’ibindi, byari birenze biri ku rwego rwiza, ariko hari na ‘Nandy’ utakoze ibintu bikomeye, kuko byari bisanzwe.”
Alliah Cool yatangaje ko abana bafashwa na Sherrie Silver bataramanye na Diamond, ariko ntibafasha Innoss’ B ku rubyiniro kubera ko atahawe umwanya
Bien Baraza yegukanye igikombe cya ‘Best Artist Eastern Africa’ muri Trace Awards, ahigitse abarimo Diamond Platnumz, Zuchu, Marioo, Harmonize, Joshua Baraka, na Rophnan
P. Prime yegukanye igikombe cya ‘Best Producer’ muri Trace Awards, ni nyuma yo gukora indirimbo ‘MMS’ ya Asake na Wizkid
Didi yahawe igihembo cy’umuraperi mwiza (Best Artist Hip Hop) muri Trace Awards 2025
Zuchu yavuze ko yahisemo iyi myambaro kubera ko yashakaga kugaragaza nk'igikomangomakazi
D’Banj yegukanye igikombe cya ‘Lifetime Achievement Awards’ muri Trace Awards
Rema yatangaje ko yanyuzwe no kwegukana ibikombe bine muri ibi bihembo n'ubwo yariirmbye mu gihe gito
Ahagana Saa Sita z'ijoro nibwo ibi birori byakuwe ku rubuga rwa Youtube no ku miyoboro ya Trace TV, ni nyuma y'uko ababiteguye batorohewe n'imitegurire
TANGA IGITECYEREZO