RURA
Kigali

Yaranzwe n'urukundo n'ubuntu bw'Imana: Bahavu ku myaka ine ishize arushinze na Fleury

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2025 9:30
0


Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye, Usanase Bahavu Jannet yatangaje ko imyaka ine ishize arushinze n'umugabo we Ndayirukiye Fleury [Fleury Legend], yaranzwe n'urukundo n'ubuntu bw'Imana, kandi yifuza kuzarambana n'umugabo we n'indi myaka asigaje ku isi.



Yatangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, we n'umugabo we bizihiza imyaka ine ishize bakoze ubukwe. Ubwo bizihizaga imyaka itatu y'urushaho, batembereye i Zanzibar muri Tanzania, mu rwego rwo kwizihiza byihariye iyi myaka y'urugo. 

Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa Instagram, Bahavu yashimye umugabo we kubera ko imyaka ine ishize barushinze yaranzwe n'urukundo, guseka ndetse no guherekezwa n'ubutumwa bw'Imana. 

Yavuze ko iyi myaka imeze nk'intangiriro y'indi myaka irenga 50 bazabana. Bahavu yabwiye umugabo we ko ari we soko y'umugisha, urutare afasheho, ndetse n'igisobanuro cy'urukundo.

Yavuze ko Fleury ari umubyeyi mwiza w'umwana we. Asaba Imana gukomeza guha ubuzima bwiza umugabo we, no kumurinda mu nguni zose z'ubuzima.

Ati: "Ndagukunda, ndetse sinabona amagambo yo kubivugamo mu buryo burambuye, uri byose kuri njye…Imana ikurinde, iguhe ubuzima bwiza, umutekano, kandi utwikire uburinzi bwayo budashira.”

Ku wa 27 Ukwakira 2021, Bahavu n’umugabo we basohoye Filime mbarankuru ku rukundo rwabo bayise ‘Our love story’ [Inkuru y’urukundo rwacu].

Agace ka mbere k’iyi filime kibanda ku kuvuga mu minsi ya mbere aba bombi bahura uko byagenze n’ukuntu Fleury yaciye inzira yaganishije kurushinga na Jannet utari warigeze atekereza ko igihe kimwe azabana ubuzima bwe bwose n’umusore ufite inkomoko mu Burundi.

Agace ka mbere k’iyi filime kibanze ku kuvuga mu minsi ya mbere aba bombi bahura uko byagenze n’ukuntu Fleury yaciye inzira yaganishije kurushinga na Jannet utari warigeze atekereza ko igihe kimwe azabana ubuzima bwe bwose n’umusore ufite inkomoko mu Burundi.

Bombi bagaragara muri iyi filme ari bo babara iyi nkuru, ariko bari ahantu hatandukanye. Hanyuzwamo amafoto n’amashusho yo mu bihe byabo bya mbere bahura n’ibindi.

Fleury atangira avuga ko mu mpera za 2015 ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora filime ye bwite, atangira gushaka abakinnyi, yifashisha Kalinda utegura Inganji Awards ishimira abakinnyi ba filime, abanyarwenya n’abandi bateje imbere cinema.

Mu bakinnyi bifuje gukina muri iyi filime harimo na Jannet. Fleury avuga ko ubwo bari bahagaze Bahavu Jannet yamunyuzeho yambaye ingofero, ijipo n’inkweto atabasha kwibuka neza, yumva umutima we uramwishimiye ashaka kumuvugisha.

Uyu mugabo avuga ko yabwiye abo bari bari kumwe, kumubwirira Jannet akaza ‘akamutereta’. Ngo Jannet yaritaye mu gutwi arahindukira abaza niba ari we bari kuvuga, ariko Fleury abyamaganira kure avuga ko atari we bavugaga.

Fleury avuga ko bahise bajya muri ‘salle’ asobanura uko iyo filime izakorwa, ariko banzura ko uyu Bahavu azahabwa amasegonda macye muri iyi filime kubera ibyo yari gukina.

Jannet avuga ko ahura na Fleury atari azi ko ari we nyiri filime. Uyu mugore yavuze ko ubwo Fleury yahabwaga umwanya wo kwicara imbere kugira ngo aze gusobanura birambuye kuri iyo filime byamutunguye, aravuga ngo “uriya mwana ni we nyiri umushinga.”

Ashimangira ko muri iyo filime yahawe umwanya muto wo gukina, ati "Bampayemo agace gato, mu by'ukuri numva ntakunze umushinga."

Abiteramo urwenya, akavuga ko atigeze arota akundana n'umusore wo mu Burundi, ku buryo n'uwo munsi ahura na Fleury atiyumvishaga ko igihe kimwe azamubera umugore.

Umunsi bahura bwa mbere, ntiyibuka neza icyo umugabo we yari yambaye, gusa avuga ko 'buriya yari yambaye Lunette kuko n'ubundi ahora yambaye Lunette'.

Fleury wegukanye igihembo cya Rwanda Movie Awards 2017, avuga ko yari yatangiye gukunda Jannet ariko akibaza aho azamuhera. Yifashishije camera yari afite yabashije kubona nimero z’umugore w’ubuzima bwe bwose.

Yavuze ko igihe kimwe bongeye gusubira gutegura filime, abona Jannet yicaye wenyine kandi ntacyo arimo gukora amusaba ko yamufata amafoto, undi arabyemera.

Fleury avuga ko yamufashe amafoto menshi kugira ngo ‘aze kuzinsaba’ ndetse asaba umuntu kubafotora bari kumwe, kugira ngo n’iyo bahuriyeho aze kuyimwoherereza.

Ngo akimara kumufata amafoto yamwatse nimero ya telefoni ngendanwa, kuva ubwo aba atunze nimero yifashishije ahindura amateka y’ubuzima bwe.

Ageze mu rugo, yandikiye Jannet ashaka kumuha amafoto yamufashe, ibisubizo byose biza ari ‘Yego, nayakunze, ni meza (amafoto)… Uyu mugabo avuga ko yatangiye kwibaza niba urugendo agiye gutangira azahabwa ikaze.

Jannet wegukanye igihembo cy’umukinnyikazi mwiza wa filime wa 2019, avuga ko hari umunsi bagiye kwa Fleury kureba uko filime bakinnye imeze, batashye umwe mu bantu bari kumwe ababonye basohokanye ababwira ko baberanye.

Agiye gufata moto ngo ajye mu myitozo ya korali, Fleury yamubajije niba yumvise ibyo uwo muntu yababwiye, undi amusaba kubyirengagiza. Jannet avuga ko Fleury yamubereye umusore w’inzozi ze byanagejeje ku kwiyemeza kurushinga.

Bahavu yatangaje ko imyaka ine ishize abana na Fleury yabaye iy’urukundo n’ubwubahane

Bahavu yasabye Imana gukomeza kurinda umugabo we n’indi myaka iri imbere 

Bahavu yagaragaje ko tariki 27 Gashyantare idasanzwe mu rugendo rw’abo rw’ubuzima

Bahavu yagaragaje ko imyaka ine ishize abana n’umugabo we yabonye igisobanuro cy’urukundo










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND