RURA
Kigali

Umukinnyi wa Real Madrid yaririmbiwe indirimbo zimubwira gupfa, umukino uba uhagaritswe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/02/2025 8:31
0


Myugariro w'ikipe ya Real Madrid, Raul Asensio yaririmbiwe indirimbo zimubwira gupfa bituma umukino uba uhagaritswe abafana barihanangirizwa.



Kuwa Gatatu ni bwo ikipe ya Real Sociedad yatsindwaga na Real Madrid 1-0 mu mukino wa 1/2 cya Copa del Rey. Ni igitego cyatsinzwe na Endrick ku munota wa 19 ahawe umupira na Jude Bellingham.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira, abafana ba Real Sociedad baririmbye indirimbo zibwira Raul Asensio gupfa.

Vinicius Junior wari kapiteni wa Real Madrid yagiye kubibwira umusifuzi ahita ahagarika umukino babanza kwihanangiriza abafana.

Mu butumwa bashyize muri Stade bubihanangiriza bwagiraga buti: "Nta vangura cyangwa kuririmba indirimbo zitihanganirwa. Shyigikira ikipe, wubahe uwo muhanganye".

Abafana babwiraga Raul Asensio gupfa biturutse ku kuba uyu mukinnyi ari gukorwaho iperereza bitewe nuko yakwirakwije amashusho y'urukozasoni arimo umwana utaruzuza imyaka y'ubukure.

Nyuma y'umukino Carlo Ancelotti yavuze ko yamusimbuje bitewe nuko yari yagizweho ingaruka n'izi ndirimbo.

Ati: "Umusifuzi yakoze igikwiye. Nyuma y'ibyo, nakuyemo Asencio. Umukinnyi yari afite ibintu bibiri: Yagizweho ingaruka n'ndirimbo kandi yari afite ikarita y'umuhondo. Rero mukuramo".

Raul Asensio yakinnye umukino we wa mbere muri Real Madrid nkuru avuye mu bato mu mpera z'umwaka ushize, gusa kuri ubu ni umukinnyi w'ingenzi dore ko yakinnye imikino 2 ya Manchester City muri UEFA Champions League.

Raul Asensio waririmbiwe indirimbo zimwifuriza gupfa bigatuma umukino uba uhagaze







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND