Jude Okoye wahoze areberera inyungu za P-Square, araregwa kunyereza amafaranga menshi, akagura ubutaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Jude Okoye, wahoze areberera inyungu z'abahanzi bari mu itsinda rya P-Square kandi akaba na mukuru w'abavandimwe ba Paul na Peter Okoye, yagejejwe imbere y'urukiko rw'ikirenga rwa Nigeria ku byaha byo kunyereza amafaranga angana na miliyari 1.38 z'amafaranga ya Nigeria (₦1.38 billion), miliyoni imwe y'amadolari ya Amerika ($1 million), n'amapawundi y'u Bwongereza angana na 34,537.59.
Iki kibazo cyageze mu rukiko kuwa 26 Gashyantare 2025, ubwo yaburanishwaga hamwe n'ikigo cye, Northside Music Ltd, imbere ya Justice Alexander Owoeye.
Mu byo aregwa, Jude Okoye aregwa kugura ubutaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Mu mwaka wa 2022, Jude Okoye hamwe n’iki kigo cye baguze ubutaka bwitwa No 5, Tony Eromosele Street, Parkview Estate, Ikoyi, Lagos, bufite agaciro ka miliyari 850 z’amafaranga ya Nigeria (₦850,000,000).
Biravugwa ko ibi bikorwa byakozwe mu buryo butemewe n’amategeko, kandi ko amafaranga yakoreshejwe mu kugura ubwo butaka ari ayo mu nyandiko zivugwa mu nzira zitemewe n’amategeko.
Ikindi cyaha cyamuregwaga ni ugukoresha 'bureau de change' mu guhindura amafaranga y'amadolari ya Amerika angana na $1,019,762.87, akayohereza ku ma konti atandukanye y'amabanki, hagamijwe guhisha inkomoko y’ayo mafaranga no kuyabika ku buryo budasobanutse.
Jude Okoye yahakanye ibyo aregwa, avuga ko nta cyaha yakoze. Umwunganizi w'ubushinjacyaha, Larry Peters Aso, yasabye urukiko gutegura itariki yo gutangira urubanza no gufunga umwere mu kigo ngororamuco cya Ikoyi kugeza urubanza rwatangiye.
Umwunganizi wa Jude Okoye, Inibehe Effiong, yabwiye urukiko ko hari ubusabe bwo kumuha ingwate, asaba ko urubanza rwakwihutishwa. Yasabye kandi ko umwere afungwa mu kigo cya EFCC kugeza igihe ingwate izasuzumwa.
Nyuma yo kuganira ku byo basabye, umushinjacyaha yateye utwatsi ubusabe bwo gufunga umwere muri kigo cya EFCC, avuga ko icyo kigo cyuzuye. Yasabye ko umwere afungwa mu kigo ngororamuco cya Ikoyi.
Urukiko rwategetse ko urubanza rwimurwa ku itariki ya 28 Gashyantare 2025 kugira ngo hasuzumwe ubusabe bwo kumuha ingwate, kandi urubanza nyirizina ruteganyijwe ku itariki ya 14 Mata 2025. Naija News ivuga ko Jude Okoye yasabwe kandi gufungwa mu kigo ngororamuco cya Ikoyi kugeza igihe ingwate izasuzumwa.
Iki gikorwa gikomeje gukurura amakuru ku mibereho ya Jude Okoye, cyane cyane nyuma y'amakimbirane hagati ye na Peter Okoye, umuvandimwe we wigeze kuvuga ko Jude yakoze ibikorwa by’uburiganya mu gucunga umutungo w’itsinda rya P-Square.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO