Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho uburyo bushya bwo guhitamo ibitangazamakuru bizajya bikurikirana ibikorwa bya Perezida Donald Trump, icyemezo cyateje impaka ndende.
Muri ubu buryo bushya, ibitangazamakuru bikomeye nka Associated Press (AP), Reuters, na Bloomberg News ntibizongera kubona uburenganzira buhoraho bwo gukurikirana Perezida nk'uko byari bisanzwe. Guverinoma izajya yihitiramo ikinyamakuru kimwe kizajya gikurikirana ibikorwa bya Perezida ku munsi runaka. Ku munsi wa mbere w’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, Bloomberg News ni cyo cyatoranyijwe nk'uko byatangajwe na White House.
Mu bihe byashize, ibitangazamakuru nka AP, Reuters, na Bloomberg News byagiraga uburenganzira bwo gukurikirana Perezida uko bwije n'uko bukeye. Gusa kugeza ubu, ntiharamenyekana uburyo buhamye buzatuma hatoranywa ibitangazamakuru bizajya byemererwa gukora iyi nshingano mu bihe bizaza.
Nk'uko ikinyamakuru Politico cyabitangaje, nyuma y’izi mpinduka, abayobozi ba AP, Reuters na Bloomberg News basohoye itangazo rikomeye kuri uyu wa Gatatu, bamagana ubu buryo bushya. Bavuze ko ibitangazamakuru byemewe mu itsinda ry’itangazamakuru rya White House byagiye bikora uko bishoboye mu gukwirakwiza amakuru yizewe kandi adafite aho abogamiye.
Aba bayobozi bagaragaje impungenge ko aya makuru acuruzwa n’ibi bitangazamakuru akwirakwizwa mu Isi yose, bikagira uruhare mu gufasha abaturage, abikorera, ndetse n’isoko ry’imari gufata ibyemezo bifite ishingiro. Basabye ko hatabaho ingamba zigabanya umubare w’ibitangazamakuru byemerewe gukurikirana Perezida, kuko byabangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru no gutanga amakuru yizewe ku baturage.
Iri hinduka ryateje impaka zikomeye, aho abasesenguzi n’abaharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru batangaje ko iyi gahunda nshya ishobora kugira ingaruka mbi ku bwisanzure bw’itangazamakuru muri Amerika. Bavuze ko kuba guverinoma ari yo ifata icyemezo ku bitangazamakuru byemererwa gukurikirana Perezida bishobora gutuma amakuru ataboneka mu buryo bwuzuye, bityo bikabangamira uburenganzira bw’abaturage bwo kumenya amakuru.
Aya mavugurura yateje impungenge ku cyerekezo cy’itangazamakuru muri Amerika, aho benshi basaba ko habaho ibiganiro hagati ya guverinoma n’ibitangazamakuru, kugira ngo hashyirweho uburyo butabangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru kandi bukemeza ko abaturage babona amakuru yizewe.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO