RURA
Kigali

Ibigwi bya Harmonize wari ufite intego yo kuba igihangange kuva kera akiri umwana

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:27/02/2025 9:01
0


Umuhanzi Harmonize wifuzaga kuba umukinnyi ukomeye ku isi yaje kugeraho nyuma y'uko agiye muri muzika.



Rajab Abdul Kahali uzwi ku izina rya Harmonize, ni umuhanzi w'umuziki wa Bongo Flava, umunyemari n'umwanditsi w'indirimbo muri Tanzania. 

Yavutse ku itariki ya 15 Werurwe 1994, atangira umuziki mu mwaka wa 2011, ariko yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2015 ubwo yahuraga na Diamond Platnumz akajya mu nzu itunganya umuziki ya WCB (Wasafi Records).

Indirimbo ye ya mbere yitwa "Aiyola" yaje kuzana impinduka zikomeye ndetse iba iyakunzwe cyane muri Tanzania. Nyuma y'iyi ndirimbo, Harmonize yegukanye ibihembo bitatu harimo ibya WatsUp TV, AFRIMMA ndetse na AEA USA, byose bikaba byaratangiwe mu gihugu cya Amerika.

Ku itariki ya 25 Gashyantare 2019, Harmonize yashyize ahagaragara "Afro Bongo" - EP ya mbere, ikaba yari igizwe n'indirimbo enye harimo "Kainama" yakoranye na Diamond Platnum. Burna Boy, Mr. Eazi na Yemi Alade na bo bari kuri iyi album. 

Nyuma yo kuva muri WCB Wasafi mu mpera za 2019, Harmonize yagiye akora ibihangano byinshi birimo The Return Of Q Chillah hamwe n’indirimbo zirimo "Hainistui, Uno, ndetse na Bonga zose zakozwe na Hunter Nation".

Nyuma yo kuva muri WCB (Wasafi Records), Harmonize yatangije ikigo cye cya Konde Music Worldwide, Konde Gang ndetse asinyisha abahanzi batandukanye barimo Ibraah, Country Wizzy, Anjella, Killy ndetse na Cheedy harimo n'abakomeje kugaragaza umuziki wa Tanzania.

Muri 2024 Harmonize yavuze ko kuva akiri umwana, inzozi ze z'ubuzima zitari ugukora umuziki, ahubwo yari afite inzozi zo kuba umukinnyi w'umupira w'amaguru uzwi ku isi. 

Yavuze ko yashakaga kuba umukinnyi wa mbere w'umunya-Tanzania ushobora gufasha ikipe y'igihugu gutera intambwe mu gikombe cy'isi.

Ibyo Harmonize avuga byose byabaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko ubwo yageraga mu muziki, inzozi ze nshya zaje kuba guteza imbere umuziki wa Tanzania ku rwego mpuzamahanga.

Harmonize kandi yasohoye album ye ya mbere yitwa Afro East kuri tariki 14 Werurwe 2020. Iyi album ikubiyemo indirimbo 18, irimo umwihariko wo guhuza Afropop ndetse na Bongo.

Iyi album yamenyekanye cyane cyane kubera indirimbo ya Bedroom yakozwe na Hunter Nation. Indirimbo yaje kurebwa n'abarenga miliyoni 8 kuri YouTube.

Mu mwaka wa 2021, Harmonize yashyize ahagaragara album ya kabiri yitwa High School ku itariki ya 5 Ugushyingo. Iyi album yari ifite indirimbo 20, zirimo n’izindi zamenyekanye cyane nka "Sandakalawe"  ndetse na "Teacher". Uyu mushinga waje nyuma y'uko yagiye mu gitaramo muri Amerika mu mwaka wa 2021.

Harmonize kandi yageze ku ntera ikomeye mu muziki ubwo yamenyekanishaga album ya gatatu "Made For Us", yasohotse tariki 28 Ukwakira 2022. 

Iyi album ikubiyemo indirimbo 14, harimo izo yakoranye n'abahanzi nka Spice Diana, Ntoshi Gazi, Abby Chams na Bruce Melodie. Nubwo album yasohotse, Harmonize yatangaje ko atazayamamaza, kuko yavuze ko yari yakoze byose akiyitegura muri Studio.

Ku itariki ya 24 Ugushyingo 2023, Harmonize yashyize hanze album ya kane yise "Visit Bongo", kandi iyi album yahawe ishimwe na Notjustok nka album nziza kurusha izindi muri Tanzania mu mwaka wa 2023.

Tariki ya 30 Mutarama 2024, Harmonize yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa "I Made It", iyi ikaba ikubiyemo abahanzi babiri, Bobby Shmurda, umuraperi w'umunya-America, na Bien, umuhanzi wo muri Kenya.

Zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane harimo "Single Again" yakoze muri 2023, yamumenyekanishije mu mitwe ya benshi. 

Uyu muhanzi kugeza muri 2025, iterambere riracyakomeje mu muziki we uko haza uburyo bushya bwo gukora umuziki ni na ko akomeza gukora ibihambaye muri muzika. 

Umuhanzi Harmonize afite indirimbo iri kubica bigacika yitwa "Furaha"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND