RURA
Kigali

Amakosa utagomba gukoreshwa n’urukundo

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:27/02/2025 8:27
0


Urukundo ni rwiza cyane, ni amwe mu marangamutima ashobora guhindura ubuzima bwawe mu buryo bwiza, ariko na none rushobora kugukoresha amakosa akomeye. N’ubwo ari ibisanzwe gushaka gushimisha umukunzi cyangwa kurinda urukundo rwanyu, hari amakosa amwe aganisha ku ngaruka zikomeye.



Hifashishijwe inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Happy Family igaragaza amakosa akomeye cyane utagomba gukora kubera urukundo:

Urukundo ntirugomba gutuma uhindura owo wari usanzwe uri we, urukundo rugomba kukugira mwiza kurushaho aho kukugira mubi. Yego hari ibitambo ugomba gutanga kubw’urukundo kugira ngo umukunzi wawe murusheho gukuza, nyamara ntugomba kureka indangagaciro zawe cyangwa ngo urenge imirongo ntagenderwaho ubugiriye urukundo, kuko wazabyicuza cyane mu gihe kiri imbere.

Kwirengagiza imico n’imyitwarire mibi y’umukunziwawe ni irindi kosa rikomeye utagomba gukora kubera urukundo. Ushobora kwibwira ko guhora wigira nk’aho utabona ibitagenda mu rukundo rwanyu ari ibintu byiza. 

N’ubwo byamurakaza ariko ni ngombwa ko ibintu bikubangamira ku mukunzi wawe cyane cyane imico utabasha kwihanganira mubiganiraho, hakarebwa icyakorwa. Byaba ngomba mugatandukana bitaragera kure, kuko ushobora kubibabariramo cyane, kandi wibwiraga ko uri kurinda urukundo rwanyu.

Irindi kosa ugomba kwirinda gukoreshwa n’urukundo ni ukureka umuntu arenga imipaka atagomba kurenga mu buzima bwawe. Uko waba ukunda umuntu kose, ugomba kumenya ko ufite ubuzima bwawe nawe akagira ubwe, ni wowe rero ufite inshingano zo kwita ku bwawe. 

Umukunzi wewe agomba kukubaha, akubaha ababyeyi bawe, akazi kawe, amarangamutima yawe, n’ibindi bigize ubuzima bwawe. Kuba umukunzi wawe yarenga kuri ibi byose, warangiza ukabyirengagiza kubera urukundo ni ikosa rikomeye cyane, utangomba gukora mu buzima.

Ikindi kandi kuba ufite umukunzi ntibikuraho ko ufite incuti, abavandimwe, n’ababyeyi, ntugomba kwibagirwa aba bose kubw’urukundo. Ni byiza kumarana n’umukunzi wawe umwanya munini, mukarushaho gusabana no kumenyana bihagije, ariko mbere y’uko aza wari usanzwe ubayeho kandi hari abantu bandi bari mu buzima bwawe. Urukundo rero ntirugomba kukwibagiza abandi bantu, kuko nabo bari mu bagize ubuzima bwawe kandi ni ingenzi kuri wowe.

Mu rukundo, buri wese yifuza gushimisha umukunzi we, akamwitaho ndetse akamugaragariza urukundo mu buryo bwose bushoboka. Nyamara ntugomba guhangayikwa no gukora buri cyose umukunzi wawe ashaka kugira ngo umwereke ko uri umukunzi mwiza, guhora ushaka kwemeza umukunzi wawe bishobora kuvamo gutenguhwa mu gihe usanze uburyo wamwitagaho, ugerageza kumushimisha we atari abyitayeho. 

Ugomba kuba uwo uriwe, ukareka kubaho ubuzima bwawe ushishikajwe no gushimisha umukunzi wawe, banza wite ku marangamutima yawe.

Wibuke ko urukundo rugomba kukuzamura aho kukumanura, rugomba gutuma wumva uri uw’agaciro. Ntabwo rero ugomba gukoreshwa mu rukundo, ahubwo komera ku ndangagaciro zawe, wubahe umukunzi wawe, mwubahane hagati yanyu, kandi mwite ku kubaka umubano utagize uwo ubangamira muri mwese.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND