Muri gahunda yo gusura ibyiza nyaburanga u Rwanda rufite, benshi babengutse gusura Ingagi mu Birunga, hakaba hamaze kugendererwa n’ibyamamare bitandukanye mu nguni zose.
Kuva
mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwashyize imbere gahunda ya ‘Visit Rwanda’ igamije
gushishikariza abanyamahanga kurusura no kumenya amateka yarwo nk’Igihugu
cyanyuze muri byinshi.
Iyi
gahunda ya ‘Visit Rwanda’ imaze kugaragaza umusaruro ufatika dore ko byibuze
ukuyemo imyaka y’icyorezo cya ‘Corona Virus’ ubwo nta bantu bari bemerewe
gutembera, indi myaka yose u Rwanda rwasurwaga n’abarenga miliyoni 2 ku mwaka.
Muri
aba miliyoni ebyiri basura u Rwanda ku mwaka, byibuze buri mwaka u Rwanda
rwinjiza amafaranga atari munsi ya Miliyari 600 Frw nk’uko tubikesha imibare ya Rwanda
Development Board (RDB) na Bank y’Isi.
Muri
abo bantu barenga miliyoni 2 ku mwaka, barimo n’abantu bazwi cyane ku buryo
kugera mu Rwanda byavugwaga mu binyamakuru mpuzamahanga ndetse n’ababakurikirana
ku mbuga nkoranyambaga zabo bakababona ndetse bakamenya ko bageze mu Rwanda.
African News itangaza ko mu Rwanda habarirwa ingagi 1,063 ziri mu bice bitandukanye by’Igihugu
harimo no mu Birunga. Uyu mubare w’izi ngagi utuma u Rwanda ruza imbere mu
bihugu bitunze ingagi za Gorilla Beringei ku kigero cya 30% cy’ingagi zose ziba
ku Isi, zibereye mu Rwanda nk'uko tubikesha gorillatracking.com
Ibi
byose bituma benshi mu basura u Rwanda banyarukira mu bice birimo Ingagi kuko atari
ahantu hose wazibonera.
Abenshi
mu byamamare basura izi ngagi, bakunze kuza ku munsi mukuru wo kwita izina
abana b’ingagi baba baravutse bituma amahanga yose abona akanamenya agaciro k’ingagi
bituma ziba bimwe mu biremwa byubashywe.
Nubwo mu gisata cya Siporo ariho ubukangurambaga bwa 'Visit Rwanda' bwiganje, benshi mu banyamuziki, abakinnyi ba filime, abanyarwenya benshi bamaze gusura u Rwanda bakurikiye ingagi. Bamwe mu bamaze gusura Ingagi barimo;
1. Kevin
Hart
Umunyarwenya
w’umunyamerika Kevin Hart yise ingagi mu birori ‘Kwita Izina’ ubwo we yitaga umwana
w'ingagi wo mu muryango wa Muhoza wabyawe na Twitabweho akamuha izina rya “Gakondo”.
Mu
ntangiriro z’umwaka ushize wa 2024, mu kiganiro The Tonight Show Starring Jimmy
Fallon gitambuka kuri Televiziyo NBC no ku mbuga nkoranyambaga, Kevin Hart
yavuze ko ubwo yasuraga ingagi mu Birunga, yari azi ko ataza kwegerana nazo
hariho ikirahure ariko asanga ntacyo agomba guhura n’ingagi amaso ku maso.
2. Idris Elba n'umugore we Sabrina Elba
Aba bombi basuye ingagi mu gihe cyo 'Kwita izina' ndetse Sabrina yita umwana w'ingagi 'Narame'.
3. Winston
Duke, Umukinnyi wa Filime
Ni
Umunya-Trinidad and Tobago umaze kubaka izina mu gukina filime. Yamenyekanye
akina nk’umunyarubuga witwa M’Baku muri Black Panther (2018).
Uyu
mukinnyi wa filime akaba na producer, yagize uruhare mu ikorwa rya filime zirimo
Us (2019), Avengers: Infinity War (2018) na Spencer Confidentioal (2020).
Uyu
mugabo yasuye u Rwanda byumwihariko ingagi aho yise umwe mu bana bazo izina
“Intarumikwa” ndetse na nyuma y’aho ahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
4. Shawn
Mendez
Mu
ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023, The Ben yahuye na Shawn Mendez i
Musanze ndetse bagirana ibiganiro n’uyu muhanzi uvuka mu gihugu cya Canada.
Uyu
mugabo yari muri gahunda ye y’ubukerarugendo byumwihariko akaba yari afite
intego n’ubushake bwo gusura ingagi mu birunga nk’uko yabigaragaje ndetse na
The Ben agafata urugendo rwo kujya kumureba i Musanze.
5. Camila
Cabello
Umuhanzikazi
wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Camila Cabello, yanejejwe n’ubuzima
bw’ingagi zo mu Birunga mu karere ka Musanze, ubwo yazisuraga mu biruhuko
bisoza umwaka wa 2022 yagiriye mu Rwanda.
Abinyujije
ku mbuga ze nkoranyambaga, Camila Cabello yavuze uko yatangajwe n’ubuzima
bw’ingagi nyuma yo kuzisura mu misozi miremire yo mu Rwanda, ashima byimazeyo
abagira uruhare mu kubungabunga ibi byiza.
Ati
“Sinatekerezaga mu nzozi zanjye ko umunsi umwe nzatembera imisozi, nkabasha
kureba n’amaso Silverback (ingagi y’ikigabo).”
Camila
Cabello yashimiye abantu bose bagira uruhare mu kubungabunga ingagi cyane cyane
abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga.
Ati
“Nakunze cyane iki cyanya n’abantu twahahuriye. Warakoze cyane Bigirimana
Francois.”
The Ben yagiye kureba Shawn Mendez i Musanze aho yari yagiye gutemberera
Nyuma yo gusura Ingagi, Camila Cabello yatashye byamurenze
Winston Duke yasuye ingagi yita izina umwana w'ingagi ndetse nyuma anahabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda
Kevin Hart ni umwe mu byamamare byasuye u Rwanda ariko banagera mu Birunga kureba ingagi
TANGA IGITECYEREZO