RURA
Kigali

Uko wakira indwara ya Hypersexuality ituma umuntu agira irari ridasanzwe ry'imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:24/02/2025 9:04
0


Hypersexuality ni indwara ituma umuntu yumva akeneye gukora imibonano mpuzabitsina kenshi, ku buryo bimugora kubigenzura. Ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwe, imibanire ye, akazi ke ndetse n’imyitwarire ye rusange.



Ibimenyetso bya Hypersexuality harimo: Gukenera imibonano mpuzabitsina kenshi, ndetse no mu bihe bidakwiriye, gukoresha amafaranga menshi mu bikorwa by’ubusambanyi;

Kuba imbata y’ibikorwa nko kureba filime z’urukozasoni, gukoresha indaya, cyangwa guhinduranya abakunzi, kutanyurwa n’umubano umwe no gusambanya abantu benshi mu gihe gito no kumva ipfunwe nyuma yo gukora imibonano ariko bikagorana kubihagarika.

Impamvu zishobora gutera Hypersexuality:

-Indwara zo mu mutwe nka Bipolar Disorder, aho umuntu ajya mu byishimo bikabije bigatuma ararikira imibonano.

-Ibiyobyabwenge n’inzoga, nka cocaine n’urumogi, bishobora kongera irari ryo gukora imibonano.

-Impinduka mu mikorere y’ubwonko, aho ubwonko butakigira ubushobozi bwo kugenzura amarangamutima.

-Ibikomere byo mu bwana, aho abantu bahohotewe bakiri bato bashobora kugira imyitwarire idasanzwe mu mibonano.

-Ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, cyane cyane kureba filime z’urukozasoni buri gihe.

Ingaruka za Hypersexuality harimo gutakaza akazi kubera imyitwarire idahwitse, ibibazo mu mibanire, harimo gutana kw’abashakanye;

Kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka VIH/SIDA, gutakaza amafaranga menshi mu busambanyi no kugira ibibazo byo mu mutwe nk’agahinda gakabije (depression).

Uburyo bwo kuyirinda no kuyivuza:

-Kuvugana n’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze (psychologist cyangwa psychiatrist).

-Gufata imiti igabanya irari ry’imibonano, nk’iyifasha mu kugenzura amarangamutima.

-Gukora imyitozo ngororamubiri no kugira imirire myiza.

-Guhugira mu bindi bikorwa nko gusoma, gukora siporo cyangwa kujya mu matsinda y’abafashanya.

Hypersexuality ni ikibazo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu. Niba umuntu agaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara, ni byiza kugisha inama inzobere kugira ngo abashe kuyitsinda.

Hari amahirwe yo gukira iyo umuntu yegereye muganga umuha ubufasha bukwiye nk'uko bitangazwa na Medical News Today.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND