RURA
Kigali

Yivuganye mugenzi we kuri Saint Valentin kubera ifuhe

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:16/02/2025 8:03
0


Abaturage bo mu Karere ka Sironko muri Uganda bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umuturanyi wishwe mu buryo butunguranye.



Amakuru dukesha ikinyamakuru East News, avuga ko Kevin Wodeya  w’imyaka 19, ari mu maboko ya polisi mu Karere ka Sironko akekwaho kwicisha umuhoro Isaac Masanga w’imyaka 21 ku wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025.

Nk’uko byatangajwe na Rogers Taitika, umuvugizi wa polisi mu gace ka Elgon, Wodeya yafashe Masanga ari kumwe n’umugore we Jovia Nedeje bahagaze iruhande rw’umuhanda. Ibyo byatumye abakekaho umubano wihariye, ahita agira ifuhe rikomeye.

Mu bwicanyi bukomeye, Wodeya akoresheje umuhoro yatemaguye mugenzi we akaboko k’iburyo n’akaguru. Masanga yahise agwa igihumure, maze nyuma yaho arapfa.

Nyuma yo kubona ibyo yakoze, Wodeya yagerageje guhunga ariko abaturage bahise bamufata bamushyikiriza inzego z’umutekano. Kuva ubwo, umugore we Nedeje yahise aburirwa irengero, kandi kugeza ubu aho aherereye ntiharamenyekana.

Taitika yavuze ko polisi yamaze kwandika dosiye y’ubwicanyi kandi yakusanyije ibimenyetso birimo ubuhamya bw’abari aho icyaha cyabereye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND