Selena Gomez yasutse amarira kubera ibiri gukorerwa abimukira muri Amerika

Imyidagaduro - 28/01/2025 2:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Selena Gomez yasutse amarira kubera ibiri gukorerwa abimukira muri Amerika

Umuhanzikazi Selena Gomez, ku munsi w'ejo hakwirakwiriye amashusho ye,afite agahinda gakomeye ababajwe no kubona abimukira bari gusubizwa aho baturutse.

Selena Gomez, umuhanzi n’umukinnyi wa filime, yatanze umutumwa bukomeye binyuze  ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagaragaje amarira n’agahinda kubera ibikorwa byo kwimura abaturage b’abanya-Mexico mu buryo budakwiye.

Selena Gomez yumva ahangayitse kubera ko Perezida Donald Trump yatangije gahunda yo gusubiza abimukira mu bihugu byabo.



Mu mashusho yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga, Gomez yavuze amagambo akomeye yerekana agahinda byamuteye, ati: “Mwihangane, abantu banjye muri kwatakwa,abana, simbyiyumvisha, nakwifuje kugira icyo nkora."

Yagaragaje agahinda kenshi kandi avuga ko bitamworoheye kubona abantu barimo guhura n’ibi bibazo bikomeye byo gukurwaho ubwenegihugu bwabo.

Aya mashusho, yakwirakwijwe mu buryo bukomeye ku mbuga nkoranyambaga, ariko nyuma y’igihe gito, Selena Gomez yashyizeho ubutumwa bwa nyuma avuga ko yahisemo kuyasiba.

Yanditse ati: “Bisa nk'aho bitari byiza kugaragaza impuhwe ku bantu".

Ubutumwa bwe bwateye impaka, bamwe bavuga ko aribyo bikwiriye, abandi bakemeza ko atagomba kwikuraho icyo kugaragaza impuhwe.

Gomez, uzwiho gushyigikira imishinga itandukanye yo gufasha impunzi, yagaragaje umubabaro ku migendekere y’ibibazo byerekeye impunzi n'abimukira. 

Umuhanzikazi Selena Gomez, yagaragaye arira  ababajwe n'uko abanya-Mexico bari gusubizwayo mu buryo budakwiye



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...