Muri Afurika hari abayobozi b’ibihugu bitandukanye bagiye bahabwa ipeti rya Marishari, abandi barayiha bamwe bakanakoresha imbaraga z'umurengera mu gutegeka ubwami bwabo.
Mahamat Deby Itno, Perezida w’inzibacyuho wa Tchad, yahawe ipeti rikomeye rya gisirikare rya Marishari (Maréchal), ahabwa icyubahiro nk’icyo se, Idriss Deby Itno, yahawe mu 2020. Iki cyemezo cyemejwe ku wa 9 Ukuboza na Sena y’igihugu kubera ibikorwa by’ubutwari bya gisirikare imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Ibikorwa byahaye Mahamat icyubahiro birimo
urugamba yigeze kuyobora rwamaze iminsi 14 mu karere k’ikiyaga cya Tchad, aho
ingabo ze zarwanyije abarwanyi b’umutwe wa Boko Haram mu Ukwakira uyu mwaka. Yabaye
umukuru w’igihugu asimbuye se Idriss Deby Itno mu 2021 nyuma y’urupfu rwe ku
rugamba.
Ku myaka 40, Mahamat Deby amaze imyaka itatu
ku butegetsi, mu gihe se Idriss Deby we yabaye Marishari amaze imyaka 30
ayoboye igihugu. Idriss Deby yakoreye intambara zikomeye muri Sahel na Tchad,
aho yakoresheje ubutwari budasanzwe mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Gusa Mahamat Deby ntari wenyine kuri uyu mugabane wa Afurika mu kwambikwa ipeti rya Marishari. Hari abandi bayobozi b’ibihugu bitandukanye nabo bigeze guhabwa cyangwa kwiyita iri peti ryo hejuru mu gisirikare, bamwe bakanakoresha ingufu mu bwami bwabo:
Idi Amin Dada – Uganda
Idi Amin Dada yabaye Perezida wa Uganda mu 1971 nyuma yo guhirika Milton Obote. Mu 1975, yihaye ipete rya Marishari. Amin Dada yategetse igihugu mu buryo bw’igitugu, ategeka imyaka umunani gusa, kugeza ahiritswe mu 1979 n’ingabo za Tanzania.
Mobutu Sese Seko - Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo
Mobutu yafashe ubutegetsi muri 1965 ahiritse Joseph Kasavubu. Yabaye Mareshari mu 1982, akaba yari amaze guhindura izina rya Congo-Kinshasa ryitwa Zaïre. Yakoresheje igitugu mu butegetsi bwe bw’imyaka 32.
Mohamed Hussein Tantawi - Misiri
Mohamed Tantawi yabaye Marishari nyuma yo kuyobora intambara zikomeye, Misiri yarwanye na Israel. Yayoboye igihugu nyuma yo guhirika Hosni Mubarak mu mwaka wa 2011, kugeza muri 2012. Tantawi yanagize uruhare mu ntambara yo muri Kuwait mu 1991.
Jean-Bédel Bokassa - Repubulika ya
Centrafrique
Jean-Bédel Bokassa yabaye Marishari
mu 1974, yihaye ikamba ry’Umwami w’Abami wa Centrafrique mu 1976, ahindura
izina ry’igihugu acyita Empire Centrafricain. Gusa yahiritswe ku butegetsi mu 1979 nyuma yo
gukekwaho uruhare mu kwica abanyeshuri.
Kuba abayobozi b’ibihugu by’Afurika
bagenda bahabwa ipete rya Marishari birerekana umuco wo gushimangira ubutegetsi
hakoreshejwe icyubahiro gikomeye cya gisirikare.
N’ubwo bamwe babikora mu rwego rwo gushimangira igitinyiro, abandi barimo n’abagerageza kugaragaza ubutwari mu bikorwa byo kurinda igihugu nk'uko bikubiye mu nkuru ducyesha BBC.
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO