Urugendo rwa REG WBBC mu mikino nyafurica ya Basketball mu bagore, rwarangiriye muri kimwe cya kane, mu gihe APR W BBC yo yageze muri kimwe cya kabiri.
APR WBBC ikomeje kwerekana ko ari imwe mu makipe akomeye muri Afurika, nyuma yo gutsinda Friends of Basketball Association yo muri Côte d’Ivoire amanota 59-49, ikabona itike yo kugera muri ½ cy’Imikino Nyafurika y’Abagore (Africa Women’s Basketball League).
Mu gihe REG WBBC itabashije gukomeza, itsinzwe na ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal ku manota 61-56.
Imikino ya ¼ cy’irangiza yabereye i Dakar
muri Sénégal kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024, aho APR WBBC
yatsinze umukino wayo mu buryo bwihuse, igaragaza ko ishoboye mu gucunga neza
iminota y’umukino no gutsinda amanota y’ingenzi.
Ku rundi ruhande, REG WBBC, yari ifite
icyizere cyo kugera kure, yatangiye neza umukino wayo na ASC Ville de Dakar,
itsinda agace ka mbere ku manota 18-8. Ibifashijwe na Nezerwa Ines na Aminata
Ly batumye REG WBBC itangira umukino iri ku rwego rwo hejuru.
Mu gace ka kabiri, ASC Ville de Dakar
yakangutse cyane, Couna Ndao na Lanay Keys bagabanyiriza ikipe yabo
ikinyuranyo, batsinda amanota 15-11. Nubwo REG WBBC yagiye kuruhuka iyoboye
n’amanota 29 kuri 23, umwuka w’umukino watangiye guhinduka.
Mu gace ka gatatu, REG WBBC yongeye gukora
ibishoboka byose, Kayla Pointer atsinda amanota menshi yiganjemo ayo ku ntera
ya metero eshatu. Aka gace karangiye REG WBBC ifite ikinyuranyo cyiza.
Mu gace ka nyuma, ASC Ville de Dakar yagaragaje
ubukana budasanzwe, itsinda amanota menshi binyuze kuri Kamite Dabou na Foune
Sissoko. REG WBBC yo yagize intege nke, itsindwa amanota 20 kuri arindwi gusa.
Nyuma yo kunganya amanota 55-55 mu minota
isanzwe, amakipe yombi yongewe agace ka
gatanu. Aha, ASC Ville de Dakar yakoze ibidasanzwe, Kamite Dabou yongera kuba
intwari atsinda amanota menshi yatumye ikipe ye igera muri ½ cy’irangiza.
Umukino warangiye ASC Ville de Dakar itsinze REG WBBC ku manota 61-56.
ASC Ville de Dakar izakina na Al Ahly yo mu
Misiri, yatsinze CNSS yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku
manota 89 kuri 36.Naho APR WBBC, nyuma yo gutsinda Friends of Basketball Association,
yiteguye guhatana muri ½, ikomeje guhesha ishema u Rwanda muri iyi mikino
y’Afurika.
REG WBBC yasezerewe mu mikino nyafurika ya Basketball
APR WBBC yageze muri kimwe cya kabiri
TANGA IGITECYEREZO