Muri uku kwezi k'Ukuboza abakozi barenga igihumbi bagabanyije mu makipe atandatu, bazerekeza mu gihugu cya Senegal, guhagararira u Rwanda mu mikino y'abakozi
Mu gihe u Rwanda rukomeje kwerekana ko ari igihugu gifite ubushobozi bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga, abarenga 100 barimo abakinnyi, abatoza n’abayobozi baritegura guhagararira igihugu mu Mikino Nyafurika y’Abakozi. Aya marushanwa, ahuza ibigo bitandukanye by’Abakozi bya Leta n’iby’Abikorera, azabera i Dakar muri Sénégal muri uku kwezi k'Ukuboza.
Iri rushanwa rizatangira ku wa 19 Ukuboza kugeza ku wa 22 Ukuboza 2024, rizitabirwa n’amakipe y’ibigo bitandukanye byabaye indashyikirwa mu guhatana imbere mu gihugu. U Rwanda ruzahagararirwa n’ibigo bitandatu byagaragaje imbaraga mu mikino itandukanye:
Ibigo bizahagararira u Rwanda
CHUB: Izahagararira u Rwanda muri Basketball y’Abagore.
Rwanda Revenue Authority (RRA): Izahatana muri Volleyball y’Abagore.
RMS: Izakina umupira w’amaguru mu cyiciro cy’Abagabo.
Immigration: Izitabira amarushanwa ya Volleyball ndetse n’umupira w’amaguru mu Bagabo.
REG: Izakina Basketball y’Abagore.
WASAC: Izahagararira u Rwanda muri Volleyball y’Abagabo.
Mpamo Thierry, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), yatangaje ko aba banyarwanda bafite intego yo gutsinda no kugaragariza amahanga ubushobozi bwabo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, Thierry yagize ati: “Ntitugiyeyo mu butembere, intego ni ugutwara ibikombe. Amakipe yacu yiteguye neza, kandi afite ubushobozi bwo kwitwara neza muri iri rushanwa.”
Yashimangiye ko guhera ku myiteguro kugeza ku mikino nyirizina, ARPST yatanze ubufasha bwose bwashoboka kugira ngo aya makipe agere ku rwego rwo guhatana mu buryo buhamye.
Ubwo aya marushanwa yaberaga muri Gambia mu 2023, u Rwanda rwagaragaje ubushobozi bwihariye. Rwanda Revenue Authority (RRA) yegukanye ibikombe muri Volleyball mu byiciro byombi, ikinwa n’abakinnyi bane ndetse n’abakinnyi batandatu. Nubwo RBC FC yari yageze ku mukino wa nyuma w’umupira w’amaguru, ntabwo yabashije gutwara igikombe.
Amakipe y’u Rwanda azahura n’ibigo bitandukanye byaturutse mu bihugu byo muri Afurika, ariko umwihariko ni uko buri kipe ishobora gukina imikino irenze ibiri ku munsi bitewe n’icyiciro ihatanyemo. Ibi bizasaba imbaraga, ubwitange, n’imyiteguro ikomeye ku makipe ahagarariye u Rwanda.
Icyizere ni cyose ko u Rwanda ruzongera kwigaragaza nk’igihugu gifite impano n’imbaraga mu mikino, bikaba ishema ry’abanyarwanda bose.
Abarenga 100 bazajya guhagararira u Rwanda mu mikino y'abakozi izabera muri Senegal
ARPST ishyirahamwe ry'umukino w'abakozi mu Rwanda ryabwiye itangazamakuru ko abanyarwanda bagiye kwitwara neza muri Senegal
KANDA HANO UREBE AMAFOTO YOSE YO MU KIGANIRI N'ITANGAZAMAKURU
TANGA IGITECYEREZO