Kigali

Real Madrid yakoze ibirori byo kwizihiza iminsi mikuru bitarimo Kylian Mbappé -AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/12/2024 8:22
0


Amakipe yose ya Real Madrid yakoze ibirori byo kwizihiza iminsi mikuru gusa ntabwo byagaragayemo rutahizamu Kylian Mbappé wagize ikibazo cy'uburwayi.



Muri buri mpera z'umwaka amakipe ya Real Madrid ariyo iy'umupira w'amaguru mu bagabo no mu bagagore ndetse n'iya Basketball akora ibirori byo kwizihiza iminsi mikuru aho abakinnyi n'abayobozi bahura bagasangira. 

Ibi birori bikorwa kare bitewe nuko ku mikuru nyirizina abakinnyi bahabwa urushushya bakajya kuyizihiza bari kumwe nabo mu miryango yabo.

Muri uyu mwaka, ibi birori byakozwe mu mugoroba wo kuwa Gatanu taliki ya 13 Ugushyingo 2024 bibera mu nyubako y'ikipe ya Basketball.

Byari byitabiriwe n'abayobozi batandukanye ba Real Madrid barimo Perezida wayo, Florentino Perez ndetse na José Martínez Pirri wigeze kuyikinira mu myaka ya kera. 

Nubwo bimeze bityo ariko ntabwo Kylian Mbappé yabashije kwitabira ibi birori bitewe nuko arwaye ibicurane mu gihe abandi bakinnyi bamaze igihe baravunitse nka Dani Carvajar, Eder Militao na David Alaba bo bari bahari.

Uyu mukinnyi yarwaye ibi bicurane nyuma yo kugira ikibazo cy'imvune ndetse bikaba byitezwe ko agomba kumara iminsi 10 adakandagira mu kibuga. 

Nyuma y'uko aba bakinnyi bakoze ibirori banagiye gusura abana barwariye mu bitaro bya Sanitas La Moraleija University babaha ibintu bitandukanye birimo n'ibyo kurya.

Eder Militao wavunitse nawe yari ahari

Abakinnyi bose ba Real Madrid bari bahari usibye Kylian Mbappé 

Abakinnyi b'amakipe yose ya Real Madrid bakoze ibirori byo kwizihiza iminsi mikuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND