Umuririmbyi Bruce Melodie yumvikanishije ko yarenze ibibazo bya hato na hato by’abantu bagiye bavuga ko bagiranye ibihe byiza barimo Agasaro Diane wakunze kumvikana cyane mu itangazamakuru, avuga ko yabyaranye n’uyu muhanzi wamamaye mu bihangano binyuranye.
Kuva mu 2015, Bruce Melodie yisanze imbere y’itangazamakuru asabwa kuvuga kuri Agasaro Diane; ndetse mu bihe bitandukanye yagiye agendera kure iyi ngingo, rimwe na rimwe akabivugaho mu buryo butabaga bweruye neza.
Na n’uyu munsi aracyabazwa kuri Agasano Diane buri uko agiye imbere y’ibyuma bifata amashusho. Ariko kandi yumvikanye kenshi avuga ko nta kibazo afitanye na Agasaro Diane, ndetse yiteguye no kuzitaba, igihe cyose uyu mugore yaba yitabaje inkiko cyangwa se ubutabera.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, cyabereye kuri Kigali Universe, Bruce Melodie yabajijwe niba inkuru ze na Agasaro Diane zivugwa kubera ko aba agamije kwamamaza ibikorwa bye by’umuziki, cyangwa se niba ari ibyabyeho koko!
Umunyamakuru wamubajije iki kibazo, yamubwiye ko kenshi ibye na Agasaro Diane bivugwa cyane, iyo agiye gushyira hanze ibihangano, bityo hari abibaza niba koko ibivugwa mu itangazamakuru, no ku mbuga nkoranyambaga ari ukuri.
Mu gusubiza uyu munyamakuru, Bruce Melodie yabanje kumwibutsa ko amufiteho amakuru y’uko nawe afite abana. Ati “Sinabonye ugira umwana. Uri umuntu Mukuru byanze bikunze ufite abana.” Umunyamakuru asubiza ati ‘Yego’ ndamugira.
Bruce Melodie arakomeza ati “Ujya se ubajyana ku kazi (abana)?- Umunyamakuru ati ‘Oya da sindabajyana.”
Uyu muhanzi witegura kumurika Album ye ‘Colorful Generation’, yavuze ko ashingiye ku byo amaze kunyuramo no kubazwa, arifuza ko 2025 uzaba umwaka utarimo amatiku, mbese atabazwa ibyamva he najya he.
Arakomeza ati “Ikintu nashaka dushyiraho umucyo, ibintu birimo abana n’ababyeyi, n’ubuzima bw’umuntu utari muri ibi turimo ntumva twabireka kubera ko ntacyo bitungura nacyo bizana […] Ni ukurenga amatiku kandi bikemera…” Umunyamakuru ati ‘Ntabwo ari amatiku.”
Agasaro Diane abarizwa muri Uganda, ariko umwana avuga ko yabyaranye na Bruce Melodie abarizwa mu Rwanda, ndetse yatangiye amashuri ye.
Ubwo yari mu kiganiro na Isibo TV, tariki 8 Nyakanga 2020, Bruce Melodie yabajijwe uko ikibazo cye na Agasaro Diane cyarangiye, kuko cyatangiye kujya mu itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2016, asubiza ko atemera umwana.
Yavuze ati “Urakoze kumbaza icyo kibazo. Ni ikibazo gikomeye cyane ariko icyo navuga, ni uko na n’ubu ntaremera uriya mwana kuko nyine ntakwemera umwana utari uwanjye.”
Uyu mwana asigaye arerwa n’abagiraneza, kuko nya Nyina atikimurera. Bruce Melodie yavuze ko ari umubyeyi, kandi abana be barazwi.
Akomeza ati “Ndi umubyeyi kandi sindi umubyeyi gito ku buryo nakwanga kurera umwana. Ikibazo ni uko uwashakaga ko murera yabivugaga amwita uwanjye kandi abana banjye barazwi sinakwihakana umwana kandi ndi umubyeyi nyine.”
Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘Iyo Foto’ yakoranye na Bien-Aime, yavuze ko yasabye Agasaro Diane gupimisha ADN ariko arabyanga.
Ati “Ubwanjye naramubwiye ngo aze tujye gupima ibizamini bya ADN kugira ngo impaka zishire, ariko yarabyanze.”
Agasaro Diane yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yamusabye ko bakoresha ADN, umunsi ugeza umunyamategeko we agira ibyago.
Ati “Nahamagawe na Polisi bambaza imyirondoro yanjye ariko ibyo gupima umwana ntabyo bambwiye, ariko hari igihe Melody we ubwe yari yavuze ko tuzajya gupimisha ari ku wa mbere, hageze avuga ko umunyamategeko we yagize ibyago.”
Yaba
Bruce Melodie ndetse na Agasaro Diane nta n’umwe ugifite uruhare rurini kuri
uyu mwana, kuko ubu arerwa n’umugiraneza 'w’umunyamakuru' wamwiyanditseho. Ni
nyuma y’uko Agasaro asinye inyandiko ivuga ko atagishoboye kurera uyu mwana.
Bruce
Melodie yatangaje ko tariki 21 Ukuboza 2024 azamurikira abakunzi be Album ye
nshya ‘Colorful Generation’
TANGA IGITECYEREZO