Itsinda rya Gisubizo Ministries ryamenyekanye mu bihangano binyuranye, rigiye gukora ibitaramo bikomeye mu kwizihiza urugendo rw'imyaka 20 ishize batangiye urugendo rw'ivugabutumwa ryagutse, kugeza ubwo banagabye amashami mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Imyaka 20 ya Gisubizo Ministries yaranzwe n'ibikorwa bikomeye, cyane cyane byubakiye ku ivugabutumwa, ndetse n'iterambere ry'abaririmbyi bayo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi wa Gisubizo Ministries Rushambara Alfred yavuze ko imyaka 20 yabaye iy'ubudasa, no kwagura mu bihangano.
Ati “Imyaka 20 n’imyaka itari myinshi cyane ariko itari na mike mu murimo w’iyogezabutumwa bwa Yesu Kristo, kandi ubona ko habayemo iterambere ridasanzwe haba mu banyamuryango bacu ndetse no kwaguka kwa Gisubizo Ministries ubu dufite amashami 32 ku Isi yose. Ni intambwe ikomeye.”
Yavuze ko ibi bitaramo bizabanzirizwa n'umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, uzaba ku wa 13 na 14 Ukuboza ku rusengero Foursquare Kimironko. Bikazasozwa n'igitaramo kigari, kizaba ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024 muri Expo Ground i Gikondo.
Muri ibi bitaramo, Gisubizo Ministries izifatanya n'amashami yayo abarizwa mu Burayi, Australia, Uganda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Amerika, Canada ndetse n'u Burundi.
Rushambara Alfred yanavuze ko mu myaka 20 ishize, bagize uruhare rukomeye mu iyogezabutumwa, ari nayo mpamvu bahisemo gutegura ibi biterane byo kwizihiza iyi sabukuru.
Ati "Umusanzu wo uragaragara cyane, kuko umusanzu wacu wa mbere ni ukwigisha abantu kuva mu byaha bakihana bakakira Yesu nk’Uwami n’Umukiza, icya kabiri twashyigikiye amatorero menshi mu kwiyubaka ariko tunafasha urubyiruko rwinshi kuva mu ngeso mbi.”
Akomeza ati“Umusanzu wa Gisubizo muri sosiyete uragaragara cyane hano mu Rwanda aho Gisubizo yatangiriye no ku isi mu bice bibarizwamo Gisubizo Ministry, mu guteza imbere urubyiruko mu kuva mu biyobyabwenge no kureka ingeso mbi. Tugira gahunda yitwa ‘Back to school’ aho twishyurira abana batabonye ubushobozi bwo gukomeza amashuri aho ubu tubarura abana benshi bafashijwe nayo.”
Rushambara yavuze ko uretse kuririmba bizihiza imyaka 20 bamaze, banateguye igikorwa cyo kugira uruhare mu gutanga amaraso.
Avuga ati "Dufite n'igikorwa kidasanzwe cyo gutanga amaraso kandi twihaye intego y'abantu 500, turifuza abakunzi bacu ko twafatanya twese muri ubu bukangurambaga."
Uyu muyobozi yavuze ko ibi bitaramo bihuriranye n'ibindi bari basanzwe bategura bizwi nka 'Worship Leagacy Season' bakaba barabihurije hamwe.
Kandi
ko muri ibi bikorwa bazafata amashusho y’indirimbo zabo. Ati "N'uyu mwaka
tuzakora 'Live Recording' y'indirimbo zitari nyinshi kugirango hazabe umwanya
uhagije wo kuririmba indirimbo zakunzwe kugirango dutaramane n'abakunzi bacu
twizihiza isabukuru y'imyaka 20."
Perezida
wa Gisubizo Ministries ku Isi, Muhumure Albert [Uri ibumoso] yageze i Kigali mu
ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2024, yitabiriye ibi bitaramo
Ku
kibuga cy’indege, Muhumure Albert yakiriwe n’abaririmbyi ba Gisubizo Ministries
Gisubizo Ministries yamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko igiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 ishize babonye izuba
Gisubizo Ministries yavuze ko mu myaka 20 ishize bishimira uruhare bagize mu ivugabutumwa ryagutse
Mu bihe bitandukanye iri tsinda ryagiye rikora ibiterane n’ibitaramo byageze hirya no hino mu gihugu, ndetse no hanze y’u Rwanda
Mu myaka 20 ishize, Gisubizo yagabye amashami 32 ku Isi hose
TANGA IGITECYEREZO