Kigali

USA: Patient Bizimana yavuze ku gitaramo kizambukiranya umwaka yatumiwemo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/12/2024 9:37
0


Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya gutaramira Abakristu mu gitaramo kizambukiranya umwaka cyiswe “Crossover 2025" cyateguwe n'Itorero Authentic Word Ministries Zion Temple Celebration Center.



Ni igitaramo kizaba ku wa 31 Ukuboza 2024 kugeza mu gitondo cyo ku wa 1 Mutarama 2025, guhera saa tatu z'ijoro, kugeza saa kumi n'ebyiri za mu gitondo. Kizabera muri Leta ya Texas, ni mu gihe umwaka ushize (2023 wambukiranya 2024) cyabereye mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena. 

Ni igitaramo cyangwa se igiterane kiyoborwa n'Intumwa y'Imana Dr. Apotre Dr. Gitwaza. Uyu muvugabutumwa wamamaye ku rwego rw'Isi, amaze iminsi mu biterane byageze mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, hose yamamaza ingoma y'Imana.

Ubwo yari muri ‘Crossover 2024’, Apôtre Dr Paul Gitwaza yifashishije ijambo riri muri Yesaya 65.24, rivuga riti “Maze ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzumva.’’

Gitwaza yavuze ko “Nta muntu Imana izagisha inama ngo ikugirire neza. Nta muntu uzitambika umugambi w’Imana ku buzima bwawe. Nta gihome kizakujya imbere, Imana izabiridura byose. Uzanezerwa kuko uyu mwaka uzacungura indi yose. 

Imana yavuze ngo muri uyu mwaka, nzagendana na we mu tuntu twose kuva ku mirire, imyambarire, uko uryama, imigendere, imibanire, imvugo, kureba kwawe, byose izabyitaho. Izabikora kuko yabigambiriye, izabikora kuko yabishimye, izabikora kuko yabigennye. Byinshi byari byarahagaze mu kirere bigiye gukinguka.’’

Patient Bizimana amaze igihe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umugore we. Ni ubwa mbere azaba aririmbye muri ibi bitarane bya Zion Temple itegura mu rwego rwo kwambukiranya umwaka.

Bizimana yabwiye InyaRwanda, ko bishimishije kuba yaratumiwe muri iki gitaramo kinini cyo kwambukiranya umwaka, kuko kizahuza Abanyarwanda, abarundi n'abandi basanzwe batuye muri Amerika.

Yavuze ko muri rusange iki gitarane kigamije guhuriza hamwe abantu bagasenga, kandi bakiringira Imana.

Kuri we ni umugisha wo gusoza neza umwaka, no kongera gutaramira abakunzi b’ibihangano bye.

Ati "Twese duhurira hamwe, tugasenga, Imana ko yaturinze umwaka wose. Tugashima Imana.Nzaba nagiye kuririmbayo, bizaba ari ibintu byiza. Icya mbere ni umugisha kuba nzabana n'abavandimwe batandukanye, bavuye ahantu hatandukanye, tuza gushimira Imana ku by'Imana yadukoreye mu gihugu hose, kuturindira imiryango, yaba ibyo dukora, bizaba ari umugisha kurara imbere y'Imana tuyibwira ko yagize neza."

Patient Bizimana amaze imyaka irenga 15 akora umuziki wubakiye ku gusingiza Imana no kugarura abantu kuri Yesu. Kandi, yaguye igikundiro cye mu ngeri zose.

Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Iyo neza’ yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ndetse mu 2022 yataramiye mu Burayi.

Bizimana avuga ko yiyumvisemo impano yo kuramya mu 2002, yinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2007 nyuma y’igihe cyari gishize yinjiye mu Itorero Restoration Church.

Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 1 Gashyantare 1987 akurira mu Rwanda. Bivuze ko yujuje imyaka 36.

Yize amashuri abanza kuri Umubano Primary School iwabo mu Karere ka Rubavu ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda, akomereza ayisumbuye muri Saint Fidele. Yiga icungamari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). Arazwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ n’izindi.

    

Patient Bizimana yatumiwe mu gitaramo kizabafasha Abakristu ba Zion batuye Texas kwambukiranya umwaka

Patient Bizimana yavuze ko ari ubwa mbere atumiw muri iki gitaramo cyambukiranya umwaka 

Patient amaze igihe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abana n’umuryango we

Ibi bitaramo Zion Temple ibitegura mu rwego rwo gushima Imana, uko umwaka warangiye, ndetse n’uko binjiye mu mwaka mushya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDAJE’ YA PATIENT BIZIMANA NA NELSON MUCYO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND