Isi ifite uruvange rw'indimi nyinshi kandi zimwe muri zo zikoreshwa cyane ku rwego rw'Isi. Hano turabagezaho indimi 5 zikunze gukoreshwa cyane, ndetse turerekana n'imibare y'abantu bazikoresha, uko zifite uruhare mu itumanaho mpuzamahanga ndetse n'ibindi byinshi by’ingenzi.
Ku mwanya wa mbere hari Icyongereza (English):
Icyongereza
ni ururimi rukoreshwa ku Isi yose, rukaba rukoreshwa n’abagera kuri Miliyari
1.4. Uru ni ururimi nyamukuru mu bucuruzi, siyansi, uburezi, ndetse no mu
ikoranabuhanga. Icyongereza gifite imbaraga nyinshi mu itumanaho rya buri
munsi, ndetse kibarwa nk'ururimi mpuzamahanga mu bigo by'ubucuruzi n'imiryango
mpuzamahanga.
Igishinwa gikoreshwa n'abantu barenga Miliyari 1.1. Ni ururimi rwa mbere mu gihugu cy’u Bushinwa, aho Ubushinwa ari igihugu gifite abaturage benshi, kandi gifite umwanya ukomeye mu rwego rw’ubukungu kubera ubushobozi bw’u Bushinwa mu bucuruzi no mu nganda.
Igihinde kirasanzwe mu gihugu cy’u Buhinde, kikaba gikoreshwa n’abagera kuri Miliyoni 600. Ni ururimi rukomeye cyane mu karere k’Aziya y’Epfo, aho Abahinde benshi barukoresha nk’ururimi rwabo rwa buri munsi.
Icyesipanyore gikoreshwa n’abantu Miliyoni 560, cyane cyane mu bihugu byo muri Amerika y'Epfo n'u Burayi. Ni ururimi rukora mu buryo bwinshi, ndetse rugakoreshwa nk’ururimi rw’itumanaho mu nzego nyinshi z'ubuzima.
Igifaransa kibarwa nk’ururimi rukoreshwa n’abantu barenga Miliyoni 300 ku isi. Gikoreshwa cyane mu bihugu byinshi bya Afurika, u Burayi ndetse na Amerika, kikaba ari ururimi rw'itumanaho mu bigo by’ubutwererane mpuzamahanga.
Izi ndimi zose zitanga amahirwe akomeye mu bijyanye n’ubukungu, itumanaho, ndetse no mu bikorwa by’ubutwererane mpuzamahanga.
Kuba umuntu ashobora kumenya zimwe muri izi ndimi bikunze kubafasha mu kubona amahirwe mu kazi, uburezi ndetse no mu bindi bikorwa bya buri munsi. Indimi nk'Icyongereza ni rumwe mu ndimi zifatika muri gahunda nyinshi mpuzamahanga.
Kuba uzi indimi nyinshi bituma ubaho mu buryo bwagutse ndetse bikagufasha gusobanukirwa no kuganira neza n’abaturage bo mu bihugu bitandukanye. Niyo mpamvu byaba byiza kugerageza kwiga zimwe muri izi ndimi kugira ngo wunguke ubumenyi bwagutse kandi ubashe gukorana n’abantu benshi bo mu bice bitandukanye by'Isi nk'uko bitangazwa na Visual Capitalist dukesha iyi nkuru.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO