Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 13 Ukuboza ni umunsi wa 347 mu igize umwaka, hasigaye 18 uwa 2024 ukagera ku musozo.
Bimwe
mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1642: Abel Janszoon
Tasman yageze muri Nouvelle-Zélande.
1941: Mu Ntambara ya
Kabiri y’Isi yose, Hongrie na Romanie byatangaje ko bigiye kugaba ibitero kuri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1943: Mu gihe
cy’Intambara ya Kabiri y’Isi yose habaye ubwicanyi bwiswe Kalavryta bwakozwe
n’Ingabo z’Abadage bubera mu gihugu cyazo.
1949: Uwitwa Knesset
yafashe umwanzuro wo kwimurira Umurwa Mukuru wa Israel muri Yeruzalemu.
1960: Musenyeri Makarios
yabaye Perezida wa Mbere wayoboye Cyprus.
1960: Haile Selassie
wabaye Umwami w’Abami wa Ethiopia yakoreye uruzinduko rw’akazi muri Brazil,
rwabaye intandaro y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwe kuko umwe mu bari bashinzwe
kurinda umutekano we yahise afata ubutegetsi yimika uwitwa Asfa Wossen wahise
aba umwami w’abami.
1974: Malta yabaye
Repubulika iri mu muryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza uzwi nka
Commonwealth.
1981: General Wojciech
Jaruzelski yatangaje itegeko ryiswe ’martial law’ muri Pologne hagamijwe kurwanya
imikorere ya gikominisiti yakoreshwaga muri icyo gihe.
1988: Yasser Arafat
wabaye Perezida wa Palestine yatanze ikiganiro mbwirwaruhame mu Nama Rusange
y’Umuryango w’Abibumbye yabereye mu Busuwisi mu Mujyi wa Genève nyuma yo
kucyinjiramo mu nama yagombaga kubera i New York.
2001: Ingoro y’Inteko
Ishinga Amategeko y’u Buhinde, Sansad, yagabweho ibitero by’ibyihebe, bihitana
abantu 15.
2002: Haguwe Umuryango
w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, nyuma yo gutangaza ko ibihugu bya Cyprus,
Czech Republic, Estonia, Hongrie, Latvia, Lithuania, Malta, Pologne, Slovakia
na Slovenia bizinjira muri uyu muryango tariki 4 Gicurasi 2004.
2003: Uwahoze ayobora
Irak, Saddam Hussein yaterewe muri yombi hagati y’urugo rwe mu Mujyi wa Tikrit.
2004: Umunyagitugu wo
muri Chili, Jenerali Augusto Pinochet yatawe muri yombi afatiwe mu rugo rwe.
2011: Mu Mujyi wa Liège
mu Bubiligi, umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu gihitana abantu batandatu,
abandi 125 barakomereka.
2018: Gari ya moshi yari
iri kugendera ku muvuduko wo hejuru yakoze impanuka igeze i Ankara mu Murwa
Mukuru wa Turikiya abantu icyenda bahasiga ubuzima abandi 84 barakomereka.
Bamwe
mu bavutse kuri uyu munsi:
1962: Rex Ryan,
Umunyamerika utoza umukino w’umupira w’amaguru wa Rugby.
1962: Rob Ryan,
Umunyamerika ukina Rugby.
1989: Katherine
Schwarzenegger, umwanditsi wo muri Amerika.
1989: Taylor Swift,
Umunyamerika wamenyekanye mu kuririmba, kwandika indirimbo no kuzitunganya
ndetse no gukina filime.
Bamwe
mu bitabye Imana uyu munsi:
1934: Thomas A. Watson,
umwe mu bakoranye na Alexander Graham Bell wakoze telefone.
2010: Enrique Morente,
Umuhanzi w’indirimbo ukomoka muri Espagne.
2018: Noah Kliejah,
umunyamakuru ukomoka muri Israel wari wararokotse Jenoside yakorewe Abayahudi
mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi.
TANGA IGITECYEREZO