Muhhammed Ben Sulayen,Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA),yashimiye Perezida w’u Rwanda ku buyobozi bwiza no ku bikorwa by'indashyikirwa byatumye igihugu kizamuka mu rwego mpuzamahanga.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2025 muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame yakiriye abitabiriye Inteko Rusange y'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA) ndetse n'itangwa ry'ibihembo mu bahize abandi muri uwo mukino.
Perezida kwa FIA, Muhhammed Ben Sulayem yashimangiye ku bigaragara ko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo kuba igihugu gikomeye ku Isi, ashimira Perezida Kagame ku mbaraga yashyize mu bucuruzi, ikoranabuhanga ndetse no mu mikino.
Yagize ati "Ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'ubukungu bw’u Rwanda no kugaragaza igihugu ku rwego rw'Isi ndetse byatumye ahazaza h’u Rwanda harushaho kuba heza''.
Sulayem yavuze ko ibi ari intangiriro gusa kandi ko ubumwe n'ubufatanyabikorwa bw’u Rwanda mu mikino ya Rally buzagenda bukomera ndetse ko FIA izakomeza gushyigikira u Rwanda mu rugendo rwo kwagura ibindi bikorwa by’iterambere.
Ibi kandi bigaragaza ko gahunda za Perezida Kagame zo uguteza imbere u Rwanda mu by’ikoranabuhanga, ibikorwaremezo ndetse no mu kurengera ibidukikije, bigiye kuruzamura mu bihugu bikomeye ku Isi. Ibi byose bihuza neza n’ibyifuzo bya FIA byo gufatanya n’u Rwanda mu gukomeza kurushaho gutera imbere ku rwego rw’Isi.
Perezida wa FIA yashimiye Perezida Kagame ubuyobozi bwiza
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO