Kigali

Real Madrid yatangiye kwiyegereza myugariro wa Man United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/12/2024 10:28
0


Real Madrid irashaka gukemura ibibazo by'ubwugarizi bimaze iminsi biyizonze. Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo isoko ry'igura n'igurisha rufungure, yatangiye gutekereza kuri myugariro wa Manchester United, Diogo Dalot.



Ikipe ya Real Madrid irimo gutekereza ku kongera imbaraga ku ruhande rw’iburyo rw’ubwugarizi bwayo, aho yifuza gusinyisha myugariro w’umunya-Portugal Diogo Dalot, ukinira Manchester United. 

Nubwo ari umukinnyi wifuzwa cyane, igiciro cyatangajwe cyo kumugura gishobora kuba inzitizi, kuko byitezwe ko gukura uyu mukinnyi muri United bisaba miliyoni 50 z’ama-Euro.

Diogo Dalot, ufite imyaka 25, ni umwe mu bakinnyi b’ingenzi ba Manchester United. Uyu mukinnyi amaze gukina imikino irenga 175 muri iyi kipe kuva yagera i Old Trafford afite imyaka 19, ubwo yayigeragamo avuye muri Porto aguzwe miliyoni 22 z’ama-Euro. 

Kuva icyo gihe, yagize iterambere rikomeye, ndetse mu mwaka wa 2023-2024 yatowe n’abakinnyi bagenzi be nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa Manchester United.

Real Madrid yifuza kwiyubaka cyane ku mwanya wa myugariro w’iburyo, aho bashaka gutegura ikipe ikomeye y’igihe kirekire. Dalot afite ubushobozi bwo gukina ku mpande zombi z’ubwugarizi, ariko yihariye cyane ku ruhande rw’iburyo. 

Umutoza w’umunya-Portugal Rúben Amorim wa Man United, yavuze ko Dalot ari umukinnyi w’ingirakamaro ku buryo bushimishije, kandi ko ari umunyamurava mu kibuga.

Ubwo Ruben Amorim aheruka kugaruka kuri Diogo Dalot yaragize ati: "Dalot ni umukinnyi ukomeye. Nubwo duhora tumuhinduranya ku mpande zombi, akina neza cyane iburyo. Ni umukinnyi w’ikipe, kandi ibyo bigaragarira mu mikinire ye."

Nubwo Real Madrid yifuza uyu mukinnyi, igiciro gishobora kuba inzitizi. Manchester United yagaragaje ko idashaka kurekura Dalot ku giciro kiri munsi ya miliyoni 50 z’ama-Euro, kuko bamutekerezaho nk’umwe mu bakinnyi bashobora kubaka ikipe ikomeye y’igihe kirekire.

Nubwo Diogo Dalot ari umwe mu bifuzwa, Real Madrid iracyanatekereza kuri Trent Alexander-Arnold, myugariro wa Liverpool. Uyu mukinnyi w’umwongereza arimo kuvugwaho byinshi mu gihe amasezerano ye azarangira mu mpeshyi ya 2025. 

Gusa, Liverpool iri kugerageza uburyo bwo kumusinyisha amasezerano mashya, bikaba bishobora gutuma Real Madrid ishaka izindi nzira zifatika. Kuzana Dalot cyangwa Alexander-Arnold byatanga umuti ku kibazo Real Madrid ifite ku ruhande rw’iburyo rw’ubwugarizi. 

Dalot afatwa nk’umukinnyi ushobora gutanga umusaruro wihuse kandi w’igihe kirekire, mu gihe Alexander-Arnold ashobora kuzana ubuhanga buhambaye n’umuvuduko wihariye, gutanga imipira myinshi kuri ba rutahizamu mu mikinire ye.

 

Real Madrid yatangiye gutekereza myugariro wa Manchester United Diogo Dalot






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND