Ukwezi k’Ugushyingo k’umwaka wa 2024, kwabaye ukwezi kw’amateka ku ruganda rw’imyidagaduro yo mu Rwanda, aho kwagiye kuvugwamo inkuru zitandukanye zaba izibabaje n’izishimishije zikavugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Nk’uko abakurikirana InyaRwanda umunsi ku wundi bamaze kubimenyera, tubagezaho ibidasanzwe byagarutsweho cyane mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu myidagaduro yo mu Rwanda.
Bamwe mu bashyuhije
uruganda rw’imyidagaduro, harimo Nshuti Muheto Divine wabaye Nyampinga w’u
Rwanda wa 2022 ndetse na Fatakumavuta bakatiwe n’urukiko, ibitaramo bikomeye
birimo icya Davis D, icya Hip Hop cyahuriyemo abaraperi bakomeye, indirimbo
zarikoroje, ibihembo byahatanyemo Abanyarwanda n’ibindi.
Mu byagarutsweho mu
myidagaduro Nyarwanda, InyaRwanda yagukusanyirijemo ibi bikurikira
1.
Shineboy Fest
Umuhanzi Davis D yakoze
igitaramo cy’amateka yise "Shineboy Fest" cy’umuhungu we ashimira
Imana ku bitangaza yakoreye umuhungu we agakora igitaramo cye cya mbere
yizihirijemo imyaka 10 amaze mu muziki, kandi cyabaye intangiriro yo
gushimangira ibigwi mu muziki.
Iki gitaramo cyabereye
muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024
cyaririmbyemo abahanzi barimo Lissa, Diezdola, Ruti Joel, Alyn Sano, Nel Ngabo,
Drama T, Nasty C, Bushali, Danny Nanone, Melissa, na DJ Marnaud.
Muri iki gitaramo Davis D
yaririmbye indirimbo ze yakoze mu myaka irenga icumi ishize zirimo, “Lolo”
yarimbanye na Loader, “Kimwe Zeru”, “My Dream”, “Bermudha” yaririmbanye na
Bushali. “Your Boyfriend”, “Eva”, “Itara”, n’izindi.
Davis D mu mvugo ye
aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari ‘umwana w’abakobwa’. Inyandiko
zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere
ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.
Uyu muhanzi yatangiye
urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo
zirimo ‘Biryogo’ yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo zirimo nka
‘Mariya Kaliza’, ‘Ma people’ n’izindi.
Ni umwe mu bahanzi
bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n’ibindi
bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora
amashusho y’indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye
kubimwubahira.
2.
Gukatirwa kwa Miss Muheto na Fatakumavuta
Tariki
6 Ugushyingo 2024, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangaje ko Sengabo
Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu
itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko byasabwe
n’Ubushinjacyaha kugira ngo bukomeze gukurikirana dosiye neza.
Ubushinjacyaha bwari
bwagaragaje ko Sengabo Jean Bosco ‘Fatakumavuta’ yatawe muri yombi kubera
ibirego by’abantu barimo Mugisha Benjamin [The Ben], Muyoboke Alex, Nduwimana
Jean Paul [Noopja] na Bahati Makaca wamamaye mu itsinda rya Just Family.
Ibirego bihuriza mu
kugaragaza ko Fatakumavuta yagiye abibasira mu bihe bitandukanye agaruka kuri
bo ndetse n’imiryango yabo.
Fatakumavuta yatawe muri
yombi ku wa 13 Ukwakira 2024. Yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bwa mbere
ku wa 31 Ugushyingo 2024, bivuze ko hari hashize iminsi 13 ari mu maboko
y’Ubushinjacyaha afunze.
Yitabye ku nshuro ya
Kabiri Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo
2024, bivuze ko yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo amaze iminsi 23 afunzwe
n’Ubushinjacyaha.
Ni mu gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kandi, rwakatiye
Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022, gufungwa amezi atatu
asubitse mu gihe cy’umwaka umwe ku wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024.
Ubushinjacyaha
bwamusabiraga gufungwa hafi imyaka ibiri, ariko Urukiko rwagaragaje ko nta mpamvu
zikomeye zatuma akomeza gufungwa.
Uyu mukobwa w’imyaka 20
y’amavuko, yari afunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo “Gutwara ikinyabiziga
yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara
ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma
yo kugonga.”
Ubushinjacyaha
bwasobanuraga ko Miss Muheto yakoze impanuka avuye mu Kabari ka Atelier du Vin
atwaye imodoka yo mu bwoko bwa KIA yanyweye inzoga.
Urukiko rwavuze ko Miss
Muheto yemera ko yatwaye yanyoye ibisindisha kugeza ku gipimo cya 4 kandi
igipimo kihanganirwa ari 0.8.
Urukiko rwasanze Miss
Muheto ahamwa n’icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya rwo gutwara afite.
Rwasanze kandi rutamuhamya icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka. Rwanzura
ko ahanishijwe gufungwa amezi atatu, ndetse n'ihazabu y'ibihumbi 190 Frw. Ni
igihano gisubitse mu mwaka umwe.
3.
Friends of Amstel
Umuririmbyi
w’Umunya-Nigeria, Daniel Etiese Benson umaze kwamamara nka Bnxn, ari mu
bashimishije imbaga y’abitabiriye igitaramo yakoreye mu Rwanda, ku nshuro ye ya
mbere.
Uyu musore yakoreye igitaramo
muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali, ku
wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024. Ni igitaramo cyiswe “Friends of Amstel
Experience” gisanzwe kiba buri mwaka guhera umwaka ushize. Yahuriyemo n’abarimo
Kenny K-Shot, Mistaek, Bruce the 1st, ET, Nillan n’abandi.
Bnxn wari utegerejwe na
benshi ubwo yageraga ku rubyiniro yerekwa urukundo rudasanzwe n’abafana benshi,
mbere yo kuririmba indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “Ole” yahuriyemo na Qing
Madi, “Finesse” yakoranye na Pheelz, “Gwagwalada” yahuriyemo na Kizz Daniel,
and Seyi Vibes, “Propeller” yakoranye na JAE5 na Dave, “Bae Bae”, “Cold
Outside” ye na Timaya n’izindi.
4.
Igitaramo cya Hip Hop
"The
Keep it 100 Experience" cyabaye igitaramo kidasazwe cyagaragaje ubufatanye
bw’abaraperi n’ibyishimo ku magana y’abafana bakunze umuziki wa Hip Hop mu bihe
bitandukanye, bongera gutaramirwa n’abahanzi bikundira.
Ni kimwe mu bitaramo
byari bimaze igihe byamamazwa cyane. Cyateguwe n’uruganda rwa Skol mu rwego rwo
kwishimira isura nshya ya Skol Malt bashyize ku isoko, kandi cyabaye mu ijoro
ryo ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024.
Nta muhanzi n’umwe wigeze
ubura muri iki gitaramo. Kandi cyaririmbyemo abaraperi 11 barimo Boy Chopper,
Slum Drip, Papa Cyangwe, Fireman, Bull Dogg, Bushali, Riderman, Zeo Trap, Nessa
na Beat Killer, B-Threy n’abandi.
Igitaramo cyabaye
gishimangira ko 2024 ari umwaka wa Hip Hop. 2024 wabaye umwaka udasanzwe ku
baraperi! Barigaragaje mu bufatanye bukomeye bwasize Album, Extended Play (EP),
ndetse n'ibitaramo bikomeye birimo nk'Icyumba cy'amategeko cyabereye muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
5. Sauti Sol yataramiye i Kigali itarimo Bien-Aimé
Batatu mu baririmbyi bane
bari bagize itsinda Sauti Sol baririmbiye i Kigali mu gitaramo cyiswe ’Sol Fest
Kigali Pre Party’, bahuriyemo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda.
Ni igitaramo cyabereye
muri Kigali Universe kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024. Cyatumiwemo abahanzi
b’Abanyarwanda bamaze kubaka izina rikomeye barimo Mike Kayihura, Ariel Wayz
ndetse na Drama T wo mu Burundi.
N’ubwo uyu mugabo atari
ari kumwe na bagenzi be, iri tsinda rya batatu ryashimishije benshi binyuze mu
ndirimbo baririmbye zirimo “Melanin”, “Suzana” n’izindi.
6.
Ibihembo byo ku rwego mpuzamahanga byari
bihatanyemo n'abahanzi Nyarwanda
Umuhanzi
Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yegukanye igikombe muri “African
Entertainment Awards USA 2024” byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku
nshuro ya 10. Ni mu gihe abandi barimo Israel Mbonyi na Okkama batashye
amaramasa.
Ni ku nshuro ya Kabiri
uyu mugabo yegukanye igikombe muri ibi bihembo bitangwa hagamijwe muri rusange
gushyigikira abahanzi bakorera umuziki cyane cyane ku Mugabane wa Afurika;
ariko bigera no ku y’indi migabane igize Isi.
Ibi bihembo byatanzwe mu
ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024, bitangirwa mu nyubako
ya Hilton Hotel mu Mujyi wa New York.
Byahuje ibyamamare mu
ngeri zinyuranye, yaba abanyamideli, abahanzi, abafite aho bahurira na Politiki
yo guteza imbere ubuhanzi n’umuco n’ibindi.
Ibi bihembo byatanzwe mu
byiciro 45. Aho The Ben wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’, ‘Forever’
yegukanye igikombe cy’umuhanzi mwiza wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba,
Amajyepfo ndetse n’Amajyaruguru ya Afurika (Best Male Artist - East/South/North
Africa) ahigitse abarimo Eddy Kenzo, Rayvanny, Marioo, Harmonize, n’abandi.
Ni
mu gihe abarimo Ngabo Medard Jorbert [Meddy], Mugisha Robinson [Element] ndetse
na Adrien Misigaro batahiriwe mu bihembo HiPipo Music Awards 2024, bitangirwa
mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.
Umuhango wo gutanga ibi
bihembo wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 16
Ugushyingo 2024, muri Kampala Serena Hotel.
Ni ku nshuro ya 13 ibi bihembo
bitanzwe. Byitabiriwe n’umubare munini w’ibyamamare mu ngeri zinyuranye, barimo
n’Umunyamabanga wa Leta muri Misiteri y’Ikoranabuhanga muri Uganda, Hon. Joyce
Nabbosa Ssebugwawo.
Umunyamuziki Joshua
Baraka ni we wegukanye igikombe cy’umuhanzi mwiza wo mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba (East Africa Best Artist). Mu butumwa bwe bwo kuri X,
yagaragaje ko yatunguwe n’uburyo yagize amarangamutima ubwo yashyikirizwaga iki
gikombe ari ku rubyiniro.
Uyu musore yahigitse
abarimo: Bien; Diamond Platnumz, Drama T, Element Eleeeh, Mbosso, Navio,
Sheebah ndetse na Zuchu.
7.
Indirimbo zarikoroje
Umuhanzi
Rukundo Christian wamenye nka Chriss Eazy yabaye ingingo igarukwaho cyane ku
mbuga nkoranyambaga, ni nyuma y’uko ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye
‘Sambolera’ bikagaragaraho hari bimwe mu bice by’amashusho ye bisa neza n’ibyo
mu ndirimbo ‘Work’ y’abanya-Korea y’Epfo.
Iyi ngingo yanahagurukije
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo
Abdallah, wagaragaje ko kuba umuhanzi wakwifashisha igihangano cy’undi akaba
yakora ikindi cye, nta kibazo kirimo.
Ati: “Kera twigeze kubaza
ukuntu Singapore yateye imbere ikihuta cyane. Icya mbere yanze guhimba ibintu
byose bishya (inventing the wheel), icya kabiri ifata urubyiruko irwohereza mu
Buyapani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Burayi n’ahandi kwiga uko ikoranabuhanga
na serivisi bikorwa.”
Yumvikanishije ko
Singapore irangamiwe muri iki gihe, yubatswe hagendewe ku ihame ryo kwigana,
ugahindura ubundi ugakoresha ibyo gusa ufite (Copy+Modify+Paste).
Utumatwishima yasoje
agira ati “Ibyo abahanzi n’abandi bahanga bakora byo guhera ku byahimbwe
n’abandi ni ‘Principe’ yemewe. Gusa bajye bibuka kubahiriza amahame yo
kurengera umutungo mu by’ubwenge (Intellectual Property).”
“Ibindi mureke twibyinire
‘Samborela’, ‘Best Friend’ ya Bwiza na The Ben, n’izindi kandi tuzahurire mu
gitaramo cya ‘Shine Boy Fest’ cya Davis D muri Camp Kigal tariki 29 Ugushyingo
2024.”
Junior Giti ureberera
inyungu za Chriss Eazy yabwiye InyaRwanda ko ‘kwiga ari ukwigana’ kandi ‘nta
porogaramu dukora zirimo nka ‘Logic’ mu gukora no gutunganya amashusho
y’indirimbo ntabwo zahanzwe n’abanyarwanda’.
Yavuze ko hatabayeho
kwigana ijana ku ijana ibyakozwe ‘n’uriya muhanzi ahubwo habayeho kurahura
ubumenyi’.
8.
Mashariki African Film Festival
Ibyamamare muri Sinema
Nyarwanda banyuranye umucyo mu birori bisoza iserukiramuco rya Sinema Mashariki
African Film Festival [MAAFF] ryatangijwe ku wa 3 Ugushyingo 2024, hizihizwa
imyaka 10 imaze itangijwe.
Ibi birori byabereye muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ryo
ku wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024 byatangiwemo ibihembo ku bakinnyi na
filime bahize abandi muri uyu mwaka.
Bamwe mu bitabiriye ibi
birori barimo: Clement Ishimwe, Misago Nelly Wilson, Clapton Kibonke,
Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman, Nsabimana Eric (Dogiteri Nsabii),
Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya;
Uwimpundu Sandrine
(Rufonsina), Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy, Willy Ndahiro, Daniel
Gaga(Ngenzi), Gihozo Nshuti Mirielle, Irakoze Vanessa Aliane, Uwamahoro
Antoinette, Niyitegeka Gratien (Papa Sava), Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati),
Tuyisenge Aime Valens, Dusabe Clenia, Gatesi Kayonga Divine (Tessy), Nyambo
Jesca (Nyambo), Mazimpaka Wilson wamenyekanye nka Kanimba na Uwase Delphine
uzwi nka Soleil, n’abandi.
Iri serukiramuco ryasize
herekanwe Filime Nyarwanda n’izo muri Afurika zirekaniwe ahantu hatandukanye
nko muri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali Rwagati, Camp Kigali, Norrsken House
Kigali, ahazwi nko kwa Mayaka, mu Marangi, n’ahandi.
9.
Abahanzi Nyarwanda bataramiye imahanga
Umuhanga
mu gutunganya amajwi y’indirimbo, Mugisha Robinson wamamaye nka Producer
Element yagaragarijwe urukundo rudasanzwe ubwo yataramiraga ku nshuro ye ya
Kabiri mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda.
Yakiriwe ku rubyiniro na
Deeejay Kerb uri mu bagezweho muri kiriya gihugu, maze yinjira ku rubyiniro
afite ibendera ry’u Rwanda, mu gitaramo gikomeye yahakoreye mu ijoro ryo ku wa 24
Ugushyingo 2024.
Ni igitaramo cyabereye
ahazwi nka Nomad Bar Grill. Uyu musore yari amaze igihe atumirwa muri iki
gitaramo bihurirana n’akazi yari ahafite.
Ari ku rubyiniro,
yinjiriye mu ndirimbo ‘Fou de Toi’ yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana,
bigera ubwo ashyira ku ruhande ibendera ry’u Rwanda yari yiteye, asigarana
isengeri, ubundi aranzika mu zindi ndirimbo yari yateguye.
Uyu musore yanaririmbye
indirimbo ze zirimo nka ‘Kashe’, ‘Milele’ aherutse gushyira ku isoko, ashima
uko yakiriwe.
Ku
wa 3 Ugushyingo 2024, umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,
Israel Mbonyi yataramiye abakunzi be barenga ibihumbi 11 mu gitaramo cya Kabiri
yakoreye mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania. Ni ubwa mbere yari
ataramiye muri iki gihugu mu rugendo rw'ivugabutumwa ryagutse.
2024, Israel Mbonyi
azayivuga nk'umwaka udasanzwe watumye yagura imbago z'umuziki. Kuko ni bwo
yabashije gutaramira mu gihugu cya Uganda, muri Kenya, mu Bwongereza, mu
Bubiligi n'ahandi hose agamije gusabana n'abafana be n'abakunzi b'umuziki we
hagamijwe kwamamaza ingoma y'Imana.
Mu
mpera z’icyumweru cya kabiri Ugushyingo na bwo, abahanzi Nyarwanda Kevin Kade
na Safi Madiba bataramiye Abanyarwanda n’abandi batuye mu bihugu bari
batumiwemo babasha kwitwara neza bijyanye n’ibihangano bari bahisemo kuririmba
n’ibindi.
Kevin Kade yataramiye ku
nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu; ni mu
gihe Safi Madiba yataramiye bwa mbere mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa.
Safi Madiba yakoreye
igitaramo cye cya mbere muri uriya mujyi wa ku butumire bwa Sosiyete ya
Fabiluxa, ni mu gihe Kevin Kade yari yatumiwe na Sosiyete ya Agakoni isanzwe
ifasha abanyatrwanda gukorera ibitaramo muri kiriya gihugu.
Ni ubwa Kevin Kade yari
ataramiye mu Mujyi wa Dubai, ni mu gihe Safi Madiba avuga ko imyaka icyenda
yari ishize adakandagira muri kiriya gihugu.
Safi Madiba yabwiye
InyaRwanda,ko yahaherukaga mu bikorwa bisanzwe ‘none kuri iyi nshuro
nahagarutse kubera akazi’. Yavuze ko yaririmbiye abarenga 400.
10.
Urupfu
rwa Cherissa Tona
Urupfu
rw’Uwanjye Cherissa Tona wari umwe mu baririmbyi b’inkingi ya mwamba mu itsinda
rya Healing Worship Ministry akaba n’umuvandimwe wa Umunyana Shanitah wegukanye
ikamba rya Miss East Africa 2021, rwakoze ku marangamutima ya benshi.
Cherissa wari usanzwe ari
umukozi wa Banki ya Kigali, yitabye Imana ku wa 3 Ugushyingo 2024, yari afite
imyaka 23, kuko yavutse ku wa 26 Ukwakira 2001.
Perezida wa Healing
Worship Ministry yahoze yitwa Healing Worship Team, Muhoza Budete Kibonke
aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka itanu yari ishize Cherissa ari
umuririmbyi wa Healing Worship Ministry, kandi bakoranye ibintu byinshi, kandi
ko igihe kinini yagihariye amasomo ye no kuririmba muri korali nk’umuririmbyi
washakaga kwiyegereza Kristo.
Ati: "Yari
umuririmbyi mwiza ushaka kumenya Imana, ariko akazitirwa n'amashuri cyane.
Ndumva mu minsi ishize ari nabwo yasoje amashuri. Ariko mu by'ukuri tubabajwe
n'urupfu rwe rutunguranye."
TANGA IGITECYEREZO