Kigali

Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ yasubiye muri APR FC nyuma y'amezi atatu ayivuyemo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/11/2024 8:45
0


Umurundi Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ yamaze gusubira muri APR FC, nyuma y'amezi atatu atandukanye nayo kubera kutabona umwanya ubanzamo muri iyi kipe.



Ni amakuru yagiye hanze kuwa Gatanu none n'uyu mukinnyi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yabyutse abishimangira abinyujije ku rukuta rwe rwa WhatsApp.

Pitchou yashyizeho ifoto ari mu mwambaro w'ikipe ya APR FC bakinnye na Rayon Sports ahanganiye umupira na Muhire Kevinmaze ayiherekesha amagambo agira ati "Nuramuka urebye icyakubabaje uzakomeza kubabara ariko nuramuka urebye ibibabaza uzakomeza gukomera cyane."

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asubiye mu ikipe y'Ingabo z'igihugu nyuma yuko yari yarayivuyemo mu kwezi kwa 8 muri uyu mwaka bitewe no kubura umwanya wo gukina nk'uko amakuru yabivugaga.

Yari yarayigezemo mu mpeshyi y'umwaka ushize dore ko ari nawe mukinnyi w'Umunyamahanga wa mbere APR FC yasinyishije nyuma yuko yari ihinduye politiki yo gukinisha abanyarwanda gusa.

Mu mwaka w’imikino wa 2023/24 yarayifashije cyane ndetse begukana n’Igikombe cya Shampiyona ari na cyo cya mbere yari atwaye mu Rwanda.

Ibi bibaye nyuma yuko muri APR FC habayeho impinduka mu buyobozi bwayo ndetse hakaba hamaze iminsi hanabaho impinduka mu bakozi bayo batandukanye.

Nshimirimana w’imyaka 24 yanyuze mu yandi makipe akomeye arimo Rukinzo FC y’i Burundi yavuyemo ajya muri Kiyovu Sports ndetse anakinira Ikipe y’Igihugu y’u Burundi.

Pitchou yasubiye mu ikipe ya APR FC nyuma y'amezi atatu ayivuyemo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND