Urwego rw’Ubwiteganyijrize mu Rwanda rwatangaje ko guhera umwaka utaha wa 2025 hazaba impinduka muri Pansiyo, aho igipimo cy’umusanzu kiziyongera kive kuri 6% kigere kuri 12%, hagamijwe no kuzamura amafaranga ahabwa abari muri kiruhuko cy’izabukuru.
Byatangajwe n’Urwego rw’Ubwiteganyijrize mu Rwanda (RSSB) nyuma yo kugirana ibiganiro n’Urugaga rw’Abikorera ku bijyanye n’impinduka muri gahunda ya Pansiyo n’Inyungu Zitezwemo.
Ni ibiganiro byibanze ku nyungu izi mpinduka zizagirira ubucuruzi butandukanye n’abaturage muri rusange.
RSSB ivuga ko Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yaganirije abahagarariye urugaga rw’abikorera, abagaragariza uburyo izi mpinduka zizagira uruhare mu kuzamura ubukungu no kongera imbaraga z’ubwiteganyirize.
Regis Rugemanshuro yagize ati “Izi mpinduka zigamije kongera ubushobozi bwa gahunda ya pansiyo, ariko zinatanga amahirwe atandukanye ku bikorera, cyane cyane ku bigo byubucuruzi buto n’ubuciriritse. Imishinga irimo ikigega cya RSSB kigamije guteza imbere ibigo by’ubucuruzi buciriritse (SME fund), n’ubwiyongere mu ishoramari ku isoko ry’imari nimigabane, irimo inyungu ifatika ku rugaga rw’abikorera.”
Urwego rw’Ubwiteganyi, ruvuga ko “guhera muri Mutarama 2025, igipimo cy’umusanzu kizongerwa kivuye kuri 6% kigere kuri 12%, aho mu 2030, kizagera kuri 20%, agabanwa ku buryo bungana hagati yumukozi n’umukoresha.”
Uru Rwego rukomeza rugira ruti “Kugira ngo izi mpinduka zishyirweho bitabangame, hazajya habaho izamuka rya 2% buri mwaka mu myaka ine izahera Mutarama 2027 kugeza mu 2030.”
Nanone kandi kugira ngo hahuzwe imisanzu n’umusoro fatizo ugenwa n’kigo cy’lgihugu cy’lmisoro n’Amahoro, RRA, igipimo cy’umusanzu fatizo kizajya gishyirwaho hagendewe ku mushahara mbumbe ukomatanyije n’amafaranga y’ingendo wemererwa, ibihabanye n’ibyari bisanzwe bigenderwaho ari byo umushahara ntahanwa ukomatanyije n’amafaranga y’imiturire wemererwa.
Itegeko rigenga pansiyo risaba abakozi n’abakoresha gutanga umusanzu ku gipimo kingana. Kuri ubu, igiteranyo cy’igipimo cy’umusanzu ni 6% ku mushahara mbumbe w’umukozi, aho umukozi atanga 3%, n’umukoresha agatanga 3%.
RSSB ivuga ko “Igipimo cya 6% cyashyizweho mu 1962, ubwo icyizere cy’ubuzima cyari ku myaka 47, kikaba kitarigeze gihindurwa kuva ubwo, nubwo ibarura riherutse rya 2022 ryagaragaje ko icyizere cy’ubuzima cyageze ku myaka 69. Hagati aho, ibihabwa abari muri pansiyo byo byakomeje kongerwa, aho inyongera iheruka yakozwe mu 2018.”
Guhera Mutarama 2025, ibyahabwaga abari muri pansiyo bizongerwa hagendewe ku kiguzi cy’ubuzima, ndetse habanzwe abahabwa pansiyo nke kuruta abandi.
RSSB igira iti “Abari mu zabukuru bazahabwa inyongera ifatika ku mafaranga ya pansiyo basanzwe babona, ibizagirira akamaro cyane ab’amikoro make. Ibi bigamije guhangana n’izamuka ry’ikiguzi cy’ubuzima abari mu zabukuru bahura nacyo.”
Ni mu gihe abari muri Pansiyo bari bakunze kugaragaza imbogamizi zo kuba amafaranga bahabwa, ari macye cyane ugereranyije n’uko ibiciro ku masoko bihagaze kuko amafaranga bahabwaga mbere ari yo bari barakomeje guhabwa nyamara ubuzima buhinduka uko bwije uko bucyeye.
TANGA IGITECYEREZO