Kigali

Bien-Aimé Baraza ashobora kudataramana na Sauti Sol i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/11/2024 11:26
0


Umunyamuziki Bien-Aimé Alusa Baraza wo mu itsinda rya Sauti Sol, yatunguranye agaragaza ko azataramira i Dar es Salaam muri Tanzania ku itariki imwe n’igitaramo cya bagenzi be Sauti Sol bari guhuriramo mu nyubako ya Kigali Universe kigamije gusezera ku bafana n’abakunzi babo.



InyaRwanda yabonye amakuru yizewe yemeza ko iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye, rizagera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024 ahagana Saa Yine z’Amanywa. 

Ni urugendo rufite igisobanuro kinini kuri iri tsinda, kuko ari igitaramo cya nyuma bazakora mu rwego rwo gusezera ku bafana babo nyuma y’igihe kinini bari mu muziki, batanga ibyishimo bisunze ibihangano binyuranye.

Sauti Sol yagombaga gutaramira i Kigali ku wa 18 Ukwakira 2024 mu gitaramo bari bahuje n’umuhango wo Kwita Izina. Bitewe nuko uyu muhango wasubitswe, byatumye iki gitaramo bise “Sauti Sol Fest” bacyimurira kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2024.

Ariko kandi mugenzi wabo Bien-Aimé Baraza yagaragaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024 azataramira kuri Ligalo Golf Club guhera Saa Kumi z’umugoroba, aho kwinjira ari amashilingi 15,000, ni mu gihe ari amashilingi 50,000. 

Uyu muhanzi umaze igihe atangiye umuziki ku giti cye, yanagaragaje ko umuntu ashobora kugura itike ye anyuze ku rubuga Nilipe App ‘mbere y’uko ibiciro byiyongera’. Mu guteguza iki gitaramo, yashimangiye ko yiteguye gutanga ibyishimo uko byagenda kose.     

Ushingiye kuri gahunda y’igitaramo cya Sauti Sol, biteganyijwe ko bagomba gutangira Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, ni mu gihe Bien-Aimé yagaragaje ko igitaramo cye muri Tanzania kizatangira guhera Saa Kumi z’umugoroba.

Ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abantu barenga ibihumbi 657, Bien-Aimé ntiyigeze agaragaza ko azaba ari i Kigali kuri uyu wa Gatandatu, mbese nta ‘Post’ yigeze ashyiraho ateguza abakunzi be i Kigali.

Unashingiye ku bahanzi bo muri Sauti Sol bamamaje iki gitaramo Bien-Aimé ntarimo. Nubwo bimeze gutya ariko, aba bahanzi bagaragaza ko bazataramana n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Mike Kayihura, Ariel Wayz, Nicola Speks ndetse na Deejay June.

Sauti Sol yakunze kugaragaza ko ibi bitaramo ibikora mu rwego rwo gusezera ku bafana babo, no kurangiza kontaro bari bafitanye n’abantu.

Ariko kandi muri ibi bitaramo baharira umwanya munini abahanzi bo mu gihugu baba bataramiramo, bakaba aribo baririmba, hanyuma buri umwe akagenda azamuka ku rubyiniro mu gihe gito agasuhuza abantu. 

Kugirango Bien-Aimé aririmbe muri iki gitaramo, byasaba ko aza nyuma y’abandi asoje igitaramo cye afite muri Tanzania. 

Kuko ushingiye kuri gahunda y’ingendo, bigaragara ko kuva muri Tanzania ugera i Kigali ukoresheje indege ya RwandAir bisaba amasaha 3 n'iminota 51' uri mu rugendo. 

Bien-Aimé yagaragaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 30- Ugushyingo 2024 afite igitaramo gikomeye muri Kenya 

Bien-Aimé ntiyigeze yifatanya na bagenzi be mu kwamamaza igitaramo bafite i Kigali


Sauti Sol yatangaje iki gitaramo mu Rwanda mu rwego rwo gusezera ku bafana no kurangiza kontaro bari bafitanye na bimwe mu bigo 


Mu guteguza igitaramo cye muri Tanzania, Bien- Aime yasabye abantu kugura amatike hakiri hare 

Sauti Sol iherutse kugaragaza ko igiye gukora iki gitaramo mu rwego rwo gusezera ku bafana babo; bagombaga kuba barataramiye i Kigali ku wa 18 Ukwakira 2024 mu gitaramo cyari guherekeza umuhango wo Kwita Izina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND