Umutoza mushya wa Manchester United, Ruben Amorim, yishimiye gutsinda umukino we wa mbere kuri Old Trafford, aho batsinze Bodo/Glimt ibitego 3-2 muri Europa League.
Nubwo yishimiye iyo ntsinzi, Amorim yemeye ko we n’ikipe ye bari bagifite igitutu cyo kumva ibyo abasaba no kubishyira mu bikorwa.
Amorim w’imyaka 39, yagaragaje ko atari mu bihe byoroshye ubwo yirekuraga agasakuza yishimira igitego cyatsinzwe na Rasmus Hojlund, kimwe muri bibiri uwo mukinnyi yatsinze, kikaba cyatumye amakipe anganya igitego 1-1 mbere y’uko igice cya mbere kirangira.
Uyu mutoza ukomoka muri Portugal amaze iminsi micye mu ikipe, kandi afite gahunda yo gukoresha abakinnyi bo ku mpande basubira inyuma, uburyo Manchester United itaherukaga gukoresha.
Arashaka kubishyira mu bikorwa mu gihe cya shampiyona cyuzuyemo imikino myinshi, akaba ari gukomwa mu nkokora n'uko igihe cyo kwitegura ari gito cyane.
Amorim yakoresheje imyitozo ibiri gusa irimo abakinnyi bose mbere yo gukina umukino wa mbere na Ipswich ku cyumweru, ndetse yongera indi myitozo ibiri mbere yo guhura na Bodo/Glimt muri Europa League.
Yavuze ko uburyo bumwe bwo guhangana n’iki kibazo ari ugukoresha imyitozo myinshi ariko abakinnyi ntibakine umukino bukeye bwaho. Ariko nawe yemeye ko atazi neza niba bizatanga umusaruro uko yabyifuza.
Amorim yagize ati: "Ntewe
impungenge kuko sinzi uko ibintu bizagenda. Ubu nta kintu tugenzura neza.
Simfite ubushobozi bwo kumenya abakinnyi neza kandi ntabwo twakoranye igihe
gihagije."
"Tujya mu mukino twishimye, ariko
tuba dufite ubwoba kuko tudashobora kumenya neza uko umukino uzagenda.”
Nubwo bimeze bityo, intsinzi yo ku mukino wa kabiri wa Amorim muri United ishobora kumuha icyizere cyo guhangana n’ibibazo by’umwihariko byo kumvikana no gukorana neza n’ikipe. Iyi ntsinzi ni intangiriro nziza ku mugambi we w'igihe kirekire muri Manchester United.
Ruben Amorim yishimiye intsinzi ye ya mbere, agaragaza ko hakiri akazi gakomeye cyane
TANGA IGITECYEREZO