Kigali

Tems yemeje gutaramira i Kigali nyuma y'igihe atumirwa bigapfa ku munota wa nyuma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/11/2024 8:29
0


Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Temilade Openiyi wamamaye nka Tems, yemeje ko azataramira i Kigali mu 2025, ni nyuma y’igihe cyari gishize bamwe mu bategura ibitaramo bagerageza kumutumira ariko bigapfa ku munota wa nyuma.



Uyu mukobwa uherutse gushyira ku isoko indirimbo zirimo ‘'Burning', Love me jeje', yifashishije konti ye ya Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024, yagaragaje urutonde rwa bimwe mu bitaramo afite mu 2025. 

Yavuze ko ku wa 20 Werurwe 2025 azataramira mu nyubako ya The Dome-Nasrec mu Mujyi wa Johannesbur muri Afurika y'Epfo, hanyuma akazakomeza urugendo rw'ibitaramo bye mu bihugu birimo u Rwanda, Ghana, Kenya, Nigeria kandi ko 'amatariki azatangazwa mu gihe kiri imbere'.

Ni ubwa mbere uyu mukobwa w’ikimero azaba ageze i Kigali. Yihagazeho mu bijyanye n’umuziki, kuko ni umwanditsi w’indirimbo, Producer, akaba n’umwe mu bafashe ibendera ry’umuziki ku mugabane wa Afurika.

Izina rye ryatangiye kurangamirwa cyane nyuma y’uko Wizkid amwifashishije mu ndirimbo ‘Essence’ yo mu mwaka wa 2020, aho yahise ijya ku mwanya wa Munani mu ndirimbo zikunzwe kuri Billboard Hot 100.

Iyi ndirimbo yabafashije guhatanira ibihembo bya Grammy Awards. Ndetse, muri uriya mwaka uyu mukobwa yakoranye indirimbo ‘Fountains’ n’umuraperi wo mu gihugu cya Canada, Drake.

Tems agaragaza ko ibi bitaramo "Born in the wild" bizagera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.

Inyandiko zimwe ziri kuri Internet, zigaragaza ko gutumira uyu mukobwa mu gitaramo bisaba kumwishyura amafaranga ari hagati y’amadolira 15,000 na 229,000. 

Tems yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo mu bihugu birimo u Rwanda guhera mu 2025 

Tems yari amaze igihe kinini atumirwa mu Rwanda ariko bikanga ku munota wa nyuma 

Tems amaze imyaka ine ari mu bahanzi bagezweho muri Afurika nzima 

Ibi bitaramo agiye gukora yabyitiriye Album ye ‘Born in the Wirld’ yasohoye muri Nyakanga 2024 


Tems yagaragaje ko nyuma yo gutaramira muri Afurika y'Epfo azakomereza urugendo mu bihugu birimo u Rwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO WIZKID YAKORANYE  NA TEMS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND