Kigali

Yateye u Rwanda inkunga ya miliyari 3.1$: Isabukuru y’imyaka 60 ya Banki Nyafurika y’Iterambere yizihirijwe i Kigali

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/11/2024 16:04
0


Mu Rwanda hizihirijwe imyaka 60 Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) imaze ishinzwe, hatangazwa inkunga iyi banki imaze gutera u Rwanda yagiye yifashishwa mu mishinga inyuranye yazamuye iterambere ry'Igihugu.



Iyi sabukuru yizihirijwe i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024.

Muri ibi birori, hatangarijwe ko kuva mu 1965 kugeza mu 2024, AfDB yateye u Rwanda inkunga ya miliyari 3.1$ mu mishinga 196 yibanze ku birimo ubwikorezi, gukwirakwiza amazi meza ndetse n'amashanyarazi.

Banki Nyafurika y’Iterambere ni ikigo cy’imari gihuriweho n’ibihugu byinshi gifite icyicaro i Abidjan muri Cote d’Ivoire kuva muri Nzeri mu 2014. AfDB itera inkunga guverinoma zinyuranye zo muri Afurika ndetse n’amasosiyete yigenga ashora imari mu bihugu bigize Akarere.

AfDB yashinzwe mu 1964 n’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, ikaba yarabanjirije Ubumwe bw’Afurika. AfDB igizwe n'inzego eshatu: Banki Nyafurika y'Iterambere, Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere n'Ikigega cya Nigeria aricyo ‘Nigeria Trust Fund.’

Intego ya AfDB ni ukurwanya ubukene no kuzamura imibereho ku mugabane wa Afurika binyuze mu guteza imbere ishoramari rya Leta n’abikorera ku giti cyabo mu mishinga na gahunda zishobora kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’akarere.


Mu Rwanda hizihirijwe isabukuru y'imyaka 60 Banki Nyafurika y'Iterambere imaze ishinzwe mu birori byitabiriwe n'abayobozi banyuranye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND