Kigali

Ni gute Miliyari zirenga 800 Frw zakoreshejwe nabi mu mwaka umwe w'ingengo y'imari?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/11/2024 14:37
0


Umuryango urwanya ruswa n'akarengane wakoze igenzura kuri raporo y'umwaka w'ingengo y'imari wa 2022-2023 y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, usanga itangwa ry'amasoko ya Leta ririmo icyuho kigusha Leta y'u Rwanda mu bihombo kurusha indi mishinga igihugu gishoramo amafaranga y'ingengo y'imari.



Iby'iri sesengura byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, aho Umuryango Trasparency International Ishami ry’u Rwanda wasanze hari amakosa yagiye akosorwa bagereranyije n’imyaka yabanje, nk'uko Umuyobozi Nshingwabikorwa w'uyu muryango, Apollinaire Mupiganyi abisesengura.

Yakomeje avuga ku bantu bakomeje guhombya Leta, aho yagize ati: "Cyane cyane rero nko muri izo gahunda zifite aho zihurira no gukura abaturaga mu bukene, no kuzamura wa muturage kugira ngo na we agire aho yigeza, niho tubona hakiri imbogamizi kugira ngo koko uturere tubikore ku buryo bunoze. 

Leta ishyiramo amafaranga menshi cyane, byakagombye gufasha kugira ngo ayo mafaranga afashe kugabanya ikibazo Leta iba igamije gukemura mu buryo n'amafaranga uko imyaka igenda ikurikirana yagabanuka. Ariko turabona ko amafaranga agenda azamuka kurusha uko byari bimeze mbere."

Iri sesengura rya raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ryasanze hari ibyiciro bikomeje guhombya Leta, urugero ni itangwa ry'amasoko ya Leta mu Turere, Umujyi wa Kigali, ibigo bya Leta, ibishamikiye kuri Minisiteri ndetse na Minisiteri ubwazo. 

Hagaragajwe ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022-2023, Miliyari zisaga 890 Frw zakoreshejwe nabi.

Akarere ka Nyaruguru ni ko gafite amanota meza yo gushyira mu bikorwa inama kagiriwe n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, kagakurikirwa na Huye twose two mu Ntara y'Amajyepfo, mu gihe Kayonza, Ngoma na Gatsibo two mu Burasirazuba two turi munsi y'igipimo cya 60%. 

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n'Akarengane ishami ry'u Rwanda, ugaragaza ko aya makosa iyo adakosowe adindiza iterambere ry'igihugu ndetse n'iry’abaturage.

Ibi bitangajwe nyuma y'uko mu 2018 Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko muri uwo mwaka amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura, ayasohotse inyandiko zidahagije, ayasesaguwe, ayasohotse nta burenganzira n’ayanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yose ari 5 681 814 498 Frw.

Ni mu gihe Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko mu 2020, igenzura ryakozwe muri ryagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura; ayasohotse inyandiko zidahagije; ayasesaguwe; ayasohotse nta burenganzira n’ayanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yagabanutse ku kigero cya 65% ugereranije n’umwaka wa 2019. Yose hamwe yabaye Miliyari 5,7 Frw avuye kuri miliyari miliyari 8,6 mu 2019.  


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appolinaire yasabye ubufatanye bw'inzego kugira ngo hagabanwe ibyuho bigaragara mu mikoreshereje y'imari ya Leta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND