Kigali

Abanyarwenya 6 barimo Rusine bategerejwe mu bitaramo i Burundi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/11/2024 9:27
0


Abanyarwenya batandatu bakomeye muri iki gihe mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba barimo umunyamakuru wa Kiss Fm, Rusine Patrick [Rusine] bategerejwe mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi mu ruhererekane rw’ibitaramo by’urwenya bisanzwe bitegurwa na Mugenzi Alfred [Kigingi].



Ni uba mbere Rusine agiye kwigaragaza muri ibi bitaramo, ariko si ubwa mbere azaba akoranye na Kigingi wamamaye cyane mu gihugu cy’u Burundi, kugeza ubwo urwenya atera rwatumye atumirwa mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. 

Uyu mugabo yagombaga gutaramira Abanyarwanda mu bitaramo bya Gen-z Comedy yari yatumiwemo muri Werurwe 2024, ariko ntiyabashije gukandagira i Kigali ku mpamvu zitigeze zimenyekana.

Ariko kandi hari abagiye babihuza n’imibanire y’u Rwanda n’u Burundi yajemo agatotsi, yatumye imipaka ifungwa bituma bitorohera abaturage kugendanirana nk’uko bisanzwe.

N’ubwo bimeze gutya ariko, Kigingi yongeye gutumirwa i Kigali, ndetse ari mu bazatera urwenya mu gitaramo kizaba ku wa 28 Ugushyingo 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Kigingi yabwiye InyaRwanda ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo, kuko azabihuza no kwitegura igitaramo cye yise “Ntwenza Grand Gala” kizaba ku wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024 ahitwa Royal Palace Hotel.

Kigingi yavuze ko kwinjira muri iki gitaramo cy’urwenya ni ukwishyura Miliyoni 1 y’amafaranga mu myanya ya VIP ku meza y’abantu batanu; ni mu gihe ku meza y’abantu batanu muri VVIP ari ukwishyura Miliyoni 2 y’amafaranga akoreshwa mu Burundi.

Iki ni kimwe mu bitaramo biba bitegerejwe mu mpera z’umwaka bitegurwa n’uyu munyarwenya washakanye n’umunyarwandakazi.

Yagaragaje ko kuri iyi nshuro azataramana na Rusine Patrick, Herve Kimenyi, Babu, Michael Sengazi n’abandi. Ni ku nshuro ya Kane agiye gukora iki gitaramo.


Kigingi yavuze ko azataramira mu Rwanda yitegura igitaramo cye mu Burundi

Patrick Rusine agiye gutaramira bwa mbere mu Burundi mu bitaramo bifasha abahatuye gusoza neza umwaka 

Michael Sengazi amaze iminsi mu bitaramo bikomeye ku Mugabane w’u Burayi

 

Umunyarwenya Babu wakunze gutaramira cyane mu Burundi agiye gusubirayo

Umunyarwenya Herve Kimenyi uherutse kwigaragaza mu Nama ya Youth Conneckt ategerejwe mu Burundi 

Umunyarwenya Herman Amisi yagaragaje ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo 

Kigingi yatangaje ko ku wa 20 Ukuboza 2024 azakora igitaramo gikomeye yahurijemo abanyarwenya batandatu bakomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND