Umutoza w'ikirangirire Jose Mourinho yongeye kurikoroza mu bitangazamakuru byandika imikino ku isi, nyuma yo kuvuga ko ashaka gukura Cristiano Ronaldo muri Saudi Arabia akamujyana mu ikipe ye ya Fenerbahce izwiho kugira abafana b’akataraboneka muri Turukiya.
Cristiano Ronaldo, umunya-Portugal w’imyaka 39 w’imyaka, akinira ikipe ya Al-Nassr yo muri Saudi Pro League kuva muri Mutarama 2023. Icyo gihe, yari amaze gusesa amasezerano ye na Manchester United.
Amasezerano ye muri Al-Nassr ararangira muri Kamena 2025, ariko kugeza ubu nta kintu cyagaragajwe ku kongera amasezerano. Ibi byatumye amakipe atandukanye atangira kumutekerezaho, harimo n’iyi kipe ya Fenerbahce itozwa na Jose Mourinho.
Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri
Turukiya, Mourinho yahisemo gutera intambwe ya mbere ngo amenye icyerekezo cya
Ronaldo. Bivugwa ko uyu mutoza yamuhamagaye amubwira amagambo asize umunyu: Ati"Ushimishijwe
no kuba hariya? biravugwa ko ushaka kuhava. Niba utekereza
kuhava, wakwifuza kuza muri Fenerbahce?"
Ntabwo Mourinho yahagarariye aho, kuko
umuyobozi wa siporo wa Fenerbahce, Mario Branco, bivugwa ko
yaganiriye na Ronaldo n’umujyanama we, Jorge Mendes, ngo
hamenyekane amahirwe yo kubona uyu mukinnyi.
N’ubwo amakuru agaragaza ko Ronaldo ashobora
kuguma muri Saudi Arabia cyangwa se akerekeza mu yindi kipe yo muri
shampiyona yaho, abafana ba Fenerbahce bifuza cyane kubona uyu mugabo ufite
Ballon d'Or eshanu yambara umwambaro w’ikipe yabo. Ni inzozi bashaka kubona
ziba impamo.
Kubona umukinnyi nka Ronaldo muri Turukiya
byaba ari ibintu bikomeye cyane ku mupira w’amaguru muri iki gihugu. Biramutse bibaye,
Fenerbahce yaba ibonye isoko rikomeye, ikiyongeraho kugaragaza ko ishobora
guhanganira abakinnyi n’amakipe y’ibikomerezwa ku rwego rw’isi.
Ku myaka ye 39, Ronaldo aracyari umwe mu
bakinnyi b’icyitegererezo ku isi. Ahazaza he mu kibuga hakomeje kwibazwaho, cyane ko aho ajya hose ahasiga amateka akomeye. Niba Mourinho ari we
ushobora kumuhindurira icyerekezo, Fenerbahce, nayo yaza mu makipe yatunze
umunyabigwi ukomeye.
Jose Mourinho arashaka kuzajya Cristiano Ronaldo muri Turikiya
TANGA IGITECYEREZO