Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana akaba n’umukinnyi wa filime, Niyongabo Esdras wamamaye mu myidagaduro nka Ezra Joas, yavuze ku bahanzi babwirwa ko nta mpano y'umuziki bafite ariko bagakomeza kuwizirikaho ndetse n'abaririmba indirimbo zidafite ubutumwa, agira abahanzi inama yo gukoresha izina ryabo mu buryo buberekeza ku bukungu
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Ezra Joas yavuze ko abahanzi binjiye mu muziki kubera ko bafite impano batandukanye cyane n'abawinjiramo bawukurikiyemo amafaranga.
Yavuze ko aba bantu batandukanye cyane kuko uw'impano yishimira
guhora yiga ibishya no gukosorwa, mu gihe ukurikiye amafaranga usanga abamuha
ibitekerezo bidahuye n'ibyo ashaka kumva bose birangira bahindutse abanzi be.
Ati:
"Impano iravomerewe ari byo bya bindi byo kwihugura, kwiga, kumenya. Ariko
umuntu ugiye mu bucuruzi bw'umuziki azaririmba nabi bamubwire bati 'nyabuneka
uri kuririmba nabi,' ababivuze bose babe abanzi be."
Yavuze
ko aba bahanzi babwirwa ko nta mpano babifitemo ndetse bakagirwa inama yo
kwerekeza mu yindi mirimo bashobora gukora neza nyamara bagakomeza gutsimbarara
ndetse bagakomeza gushyira hanze n'izindi ndirimbo nyinshi.
Ibi
bihangano by'aba bahanzi usanga birebwa nk'ibindi byose ariko ibitekerezo
bahabwa ahanini ugasanga ahanini ari ibibabwira ko bari gukora ibintu bitari
byo.
Ezra
yabwiye abahanzi bafite impano ariko mu by'ukuri usanga ibihangano byabo
bitarebwa ngo bikundwe ku rwego rwo hejuru, kugira umutima ukomeye. Ati
"Ariko kuba utangiye kubona 'views' nkeya, wijarajara. Igitonyanga ntabwo
kimena urutare rw'ibuye ari uko gikomeye, ahubwo ni uguhozaho."
Uyu
musore yanagiriye inama abahanzi usanga babayeho mu buzima burenze kure
ubushobozi bwabo, ababwira ko baba baramaze gusimbuka icyiciro cy'ubukire,
atanga urugero ku bifuza kugenda mu modoka nk'iyo Bruce Melodie agendamo kuko
bumva ko nabo bamaze guhinduka ibyamamare.
Yagize
ati: "Umukene w'umuhanzi ubaye mu buzima bw'abakungu yasimbutse icyiciro
cy'ubukire. Kandi kugira ngo ube umukire, uve mu bukire ube umukungu, hari
ibintu bine ukwiriye kumenya; kwisobanukirwa, ukagira amahitamo, ukagira
amahame ndetse n'intego, ibyo bikwinjiza mu bakungu. [...] kukubona mu modoka
zitandukanye ntawe uzabigusekera kuko icyiza ni uko wenda utagiye unyagirwa mu
mvura kubera ya sura yawe ugomba kurinda."
Yabwiye
abahanzi ko niba bagiye gutangira gukora umuziki bakwiye kubanza kugira
imyandikire myiza y'indirimbo kugira ngo birinde kwisanga mu buhanze butagira
ubutumwa butanga, aho usanga umuhanzi aririmba ijambo rimwe akarisubiramo
kugeza indirimbo irangiye. Yashimangiye ko ibyo byose babikora bamaze
'kugafata' nyamara baratangiye baririmba indirimbo zifite ubutumwa bukomeye.
Ezra
Joas yatangiye kumenyekana akorera umuziki mu Karere ka Musanze mu Ntara
y’Amajyaruguru aho avuka, mbere yo kwimukira mu Mujyi wa Kigali kubera akazi.
Yakoze indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa ‘Niyo’ yafatanyije na Aline
Gahongayire. Ibindi bihangano bye bizwi birimo “Nzakunambaho Yesu”, “Ibihe
turimo”, “Nizera ko” n’izindi nyinshi.
Uyu
muhanzi yatangiye kuririmba afite imyaka 12, yakuze abikunda kuko iwabo
bahabikaga ibyuma bya muzika maze akajya abyiyigisha ari nako amenya kuririmba.
Ezra
Joas ni umwe mu bana batandatu ba Rev. Pasteur Ntibazigabirwa Joas uri mu
kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero Angilikani mu Rwanda.
Uyu
musore wavutse mu 1993, ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wo hanze ya
Kigali muri Groove Awards 2018 itanga amashimwe ku bahize abandi mu ruganda
rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ezra Joas yakomoje ku bahanzi usanga babayeho ubuzima bubarenze ndetse n'abihambira ku muziki batawushoboye
TANGA IGITECYEREZO