Kigali

Minisitiri Utumatwishima yatanze igisobanuro cyimbitse cy’insanganyamatsiko ya YouthConnekt

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/11/2024 13:29
1


Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasobanuye byimbitse insanganyamatsiko y’Inama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika, Youth Connekt Africa 2024 yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame.



Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko Youth Connekt Africa yatangiye ari igitekerezo cy’u Rwanda ari ko ubu imaze kugera mu bihugu 33 bya Afurika.

Ati “Twishimiye kwakira umunyamuryango mushya wa Youth Connekt Africa, Ubwami bwa Lesotho. Mu izina rya gahunda ya Youth Connekt kandi ndashimira Guverinoma ya Kenya, yakiriye inama nk’iyi mu 2023.”

Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko insanganyamatsiko ya YouthConnekt isobanura ko Umugabane wa Afurika ukeneye mu buryo bwihutirwa guhanga imirimo y’urubyiruko no kuruha ubumenyi bukenewe kugira ngo rubashe kuyikora.

Ati “Insanganyamatsiko y’inama y’uyu mwaka, 'Imirimo y'urubyiruko ishingiye ku guhanga ibishya’ igaragaza ubwihutirwe bw’uko Afurika ikeneye guhanga imirimo y’urubyiruko mu buryo burambye. Muri iyi Si ihindagurika, ni ingenzi ko twubaka ubushobozi bw’urubyiruko rwacu mu bumenyi.”

Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe kandi n'Abaminisitiri bashinzwe urubyiruko mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko, abanyeshuri muri za kaminuza n'abahagarariye ibyiciro bitandukanye by'urubyiruko.


Minisitiri Utumatwishima yasobanuye byimbitse insanganyamatsiko y'Inama ya 7 ya YouthConnekt


Ni inama yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karasanyi Peter 3 weeks ago
    Nibyiza nkurubyiruko twabyishimiye kuba bari gushaka icyaduteza imbere



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND