Kigali

Ni gute APR FC yisanze aha hantu ?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:7/11/2024 10:23
1


Kugeza ubu abakunzi b’ikipe ya APR FC bakomeje kubabazwa n’ibihe irimo muri iyi minsi , kugeza ubwo mu manota Icyenda imaze gukinira muri shampiyona ifitemo amanota ane n'umwenda w'ibitego bibiri.



Kuri uyu wa Gatatu itariki 6 Ugushyingo 2024 nibwo Ishirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko ikipe ya APR ihanishijwe mpaga y’ibitego bitatu ku busa, kuko yari yarakinishije abanyamahanga Barindwi mu mukino yakinagamo na Gorilla muri Shampiyona y’u Rwanda kandi ubusanzwe hemewe Batandatu gusa.

APR FC ikimara guterwa mpaga, yahise isubira mu makipe abiri ya nyuma aho kugeza ubu ari iya 15 mu makipe 16 akina shampiyona y’u Rwanda. Kugeza ubu mu mikino itatu ikipe ya APR FC imaze gukina ifitemo amanota ane mu manota 9 yakagombye kuba yaregukanye.

Ikipe ya Gorilla yo guhabwa amanota atatu ku mukino yahuyemo na APR FC byatumye yuzuza amanota 18 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ihita ifata umwanya wa Mbere ihigika amakipe akomeye nka APR FC, Rayon Sports, AS Kigali ndetse n’ayandi.

Nubwo ikipe ya APR FC yatewe mpaga igasubira ku manota ane, ibyo ntabwo byakabaye urwitwazo kuko n’umukino usanzwe wari wahuje aya makipe nta gikomeye ikipe ya APR FC yari yakozemo kuko umukino wari warangiye ari ubusa ku busa, ubwo mpaga ya APR FC yatumye iyi kipe ihomba inota rimwe kuko yahise iva ku manota atanu isigarana amanota ane.

Nubwo APR yatewe mpaga, ntabwo twahamya ko ariyo iri kuyisubiza inyuma gusa kuko no muri uyu mwaka w’imikino mu mikino itatu imaze kwiyereka abanyarwanda muri shampiyona y’u Rwanda, imaze kugaragaza imbaraga nkeya.

Umukino wa mbere APR FC yatangiye inganya ubusa ku busa na Etincelles, umukino wa Kabiri yawukinnye na Gasogi United kandi nawo yawutsinze bigoranye kuko yayitsinze igitego kimwe ku busa. Umukino wa Gatatu nubwo ariwo watumye ihanishwa mpaga y’ibitego bitatu ku busa, nawo nta gikomeye kuko yari yanganyije na Gorilla ubusa ku busa.

Urebye imikino APR FC yananiwe gutsinda, usanga ari ya makipe benshi bahaga amahirwe ko yayakuraho amanota atatu kandi iyatsinze ibitego byinshi ariko ntabwo ariko byagenze ahubwo APR FC yo yaranzwe no kugorwa, hatangira kwibazwa uko izaba imeze nitangira guhangana n’amakipe akomeye arimo Rayon Sports.

Byaherukaga mu mwaka wa 2008 ubwo iyi kipe ya APR FC yakinaga shampiyona ifite umwenda w’ibitego. Kuva 2008 kugeza 2023 ntabwo iyi kipe yari yarakinnye shampiyona ibitego yinjije ari bike kurusha ibyo yinjijwe. Kugeza ubu ni iya 15 n’amanota 4 ndetse ubu APR FC ifite umwenda w’ibitego bibiri. 


Ikipe ya APR FC iherutse guterwa mpaga kubera yakinishije abanyamahanga barindwi ku mukino wa Gorilla ikomeje kwibazwaho cyane



APR FC itozwa na Darko Novic ni iya 15 n'amanota ane n'umwenda w'ibitego bibiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twiragijimana mozes1 month ago
    Ryewe APR FC ndayikunda biriyani nago byayisubiza inyuma nubundi nambaraga ibifitemo ariko reka duteryereze izisubiraho



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND